U Bushinwa: Gaz yaturikiye mu Kirombi, abantu 90 bahasiga ubuzima
Abantu bagera kuri 90 bapfuye bazize iturika ryabereye mu kirombe gicukurwamo amakara mu Bushinwa,
Iryo turika ryabaye saa moya n’iminota 29 z’umugoroba kuri uyu wa Gatanu ku isaha yaho 11:29 GMT ndetse bivugwa ko abakozi 247 bari bari ku kazi muri icyo kirombe.
Itangazamakuru rya Leta rivuga ko iryo turika ryabereye mu kirombe cy’amakara cya Liushenyu, gicungwa n’itsinda rya Tongzhou, mu Ntara ya Shanxi.
Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi benshi boherejwe aho byabereye, amashusho yatangajwe n’itangazamakuru rya Leta yekerekana abaganga batwaye inkomere ku ngobyi, inyuma hari n’imbangukiragutabara kandi ubwo butabazi burakomeje.
Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yasabye ko hakorwa ibishoboka byose mu kuvura abakomeretse no gushakisha abarokotse ngo bahabwe ubutabazi ndetse anategeka ko hakorwa iperereza kugirango hamenyekane icyateye iyo mpanuka kandi ababigizemo uruhare bakabihanirwa.
Icyateye iturika rya gaz ntikiramenyekana neza, gusa ibinyamakuru byatangaje ko urugero rwa monoxyde de carbone gaz ifite uburozi bukabije kandi idafite impumuro rwari rwarenze urugero rwemewe muri icyo kirombe ndetse niyo kugeza ubu bikekwa kuba intandaro y’iryo turika ryahitanye abo bakozi.
Minisiteri y’u Bushinwa ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi yohereje abantu 345 bo mu matsinda atandatu y’ubutabazi kugira ngo bafashe muri icyo gikorwa.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2000, impanuka zihitana abantu benshi zari zisanzwe mu nganda z’ubucukuzi bw’amakara mu Bushinwa, ariko mu myaka ya vuba amategeko y’umutekano yarakajijwe bituma habaho igabanuka rifatika ry’ibyo byago.
Ibinyamakuru byya Leta byatangaje ko kugeza ubu, abayobozi b’icyo kirombe bamaze gutabwa muri yombi.



Kinyarwanda
English






