issa
Ikipe y’igihugu ya DRC yakomwe mu nkokora na Ebola

May 21, 2026 - 10:52
 0

Ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahagaritse umwiherero w’iminsi itatu wo kwitegura Igikombe cy’Isi wagombaga kubera i Kinshasa, kubera icyorezo cya Ebola cyibasiye uburasirazuba bw’icyo gihugu.

Hanahagaritswe umuhango wo gusezera ku mugaragaro ku bafana wagombaga kubera mu murwa mukuru mbere y’uko ikipe yerekeza mu marushanwa y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Amerika, Canada na Mexico.

Umuvugizi w’iyi kipe, Jerry Kalemo, yavuze ko gahunda yo kwitegura yari igizwe n’ibice bitatu birimo icya Kinshasa cyo gusezera ku baturage, icy’u Bubiligi na Espagne aho bazakina imikino ya gicuti na Denmark ndetse na Chile, ndetse n’icya nyuma kizabera i Houston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva ku wa 11 Kamena 2026. Yemeje ko icyahagaritswe ari icya Kinshasa gusa.

Leopards ya DR Congo izakina na Denmark tariki ya 3 Kamena i Liège mu Bubiligi, mbere yo guhura na Chile tariki ya 9 Kamena muri Espagne, kandi iyo mikino yose izakinwa nk’uko byari biteganyijwe.

Iki cyemezo gifashwe mu gihe icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo kimaze guhitana abantu barenga 130 ndetse hakaba hamaze kugaragara abarwayi bakekwaho kuba banduye bagera kuri 600. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS/WHO, ryatangaje ko iki cyorezo ari ikibazo cy’ubuzima gihangayikishije isi yose.

Abategetsi ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika batangaje ko abakinnyi ba DR Congo batazagirwaho ingaruka n’amabwiriza abuza abantu baturutse mu bihugu byibasiwe na Ebola kwinjira muri Amerika, kubera ko bamaze ibyumweru byinshi bakorera imyitozo i Burayi. Icyakora, abazaba barasubiye muri DR Congo mu minsi 21 ishize bazasabwa kubahiriza amabwiriza ya karantine.

DR Congo yageze mu Gikombe cy’Isi nyuma yo gutsinda irushanwa rya kamarampaka ryabereye muri Mexico. Iri mu itsinda K aho izatangira ikina na Portugal tariki ya 17 Kamena i Houston.

Nyuma izahura na Colombia tariki ya 23 Kamena i Guadalajara, mbere yo gukina umukino wa nyuma w’amatsinda na Uzbekistan tariki ya 27 Kamena i Atlanta.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373