issa
Iran yatangaje ko yamaze gushyikiriza Amerika igisubizo cyayo

May 10, 2026 - 19:10
 0

Iran yatangaje ko yamaze gushyikiriza Amerika igisubizo ku busabe bwo guhagarika intambara ibinyujije muri Pakistan kuko ari yo iri gukora nk’umuhuza mu biganiro hagati y'ibihugu byombi.

Iki gisubizo cyatanzwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 10 Gicurasi 2026, kigamije gutangiza ibiganiro cyane cyane byibanda ku guhagarika imirwano no kurinda umutekano wo mu nyanja ya Gulf ndetse no mu muhora wa Hormuz, ufatwa nk’inzira y’ingenzi mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli ku Isi.

Ni mu gihe, amakuru aturuka mu rwego rwa dipolomasi muri Pakistan rwabwiye Al Jazeera ko igisubizo cya Iran cyamaze gushyikirizwa uruhande rwa Amerika binyuze muri Pakistan.

‎Mu cyumweru gishize, Amerika yari yashyikirije Iran umushinga w’ibiganiro ugizwe n’ingingo 14. Muri uwo mushinga, Iran yasabwaga kwemera kudakora intwaro za nucléaire no guhagarika ibikorwa byo kongera uranium nibura mu gihe cy’imyaka 12.

‎Iran kandi yasabwaga gutanga ububiko bwa uranium bungana na kilogramu 440, buri ku gipimo cya 60% cy’ubutunganyirize, ibintu Amerika ifata nk’icyateza impungenge ku mutekano mpuzamahanga.

‎Mu rwego rwo kuyishishikariza kwemera ibyo byifuzo, Amerika yemeye ko ishobora kugenda ikuraho ibihano yafatiye Iran, kurekura miliyari z’amadolari y’umutungo wa Iran wafunzwe ndetse no guhagarika ibikorwa byo gukumira amato ajya cyangwa ava ku byambu by’icyo gihugu.

‎Aya makuru aje mu gihe hasigaye icyumweru kimwe ngo Perezida wa Amerika, Donald Trump, agenderere u Bushinwa, igihugu kiri mu bitumiza peteroli nyinshi iva muri Iran kandi kigirira umumaro akarere. Nubwo impande zombi zikomeje kurebana ay’ingwe mu nzira ya Hormuz, nta gihugu kiratangaza ko agahenge kariho kuva ku wa 8 Mata karangiye burundu.

‎Mu minsi ishize, Amerika na Iran byagiye birasanirana muri ako gace, mu gihe Washington ikomeje ibikorwa byo gukumira amato yerekeza ku byambu bya Iran, ibintu Perezida Trump yavuze ko biri guteza Iran igihombo gikomeye buri munsi.

‎Gusa, abasesenguzi bavuga ko nubwo ibyo bihano bikomeje guhungabanya ubukungu bwa Iran, icyo gihugu gifite ubushobozi bwo gukomeza kwihanganira uwo muvuduko wa politiki n’ubukungu.

‎Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran ndetse n’umwe mu bayoboye ibiganiro by’agahenge, Mohammad Bagher Ghalibaf, yavuze ko agahenge karambye gashoboka gusa ari uko Amerika ihagaritse ibikorwa byo gukumira ubucuruzi bwo ku nyanja bwa Iran.

‎Mu gusubiza Amerika, Iran yakomeje gufunga inzira ya Hormuz ku mato yose y’amahanga ndetse ifatira amwe mu mato yari afite amabendera y’ibindi bihugu. Mbere yaho, Iran yari yemereye  amato yafatwaga nk’afitanye umubano mwiza na yo kunyura muri iyo nzira.

Manishimwe Janvier Political Journalist II Communication Specialist ll Tel:+250785584281

Iran yatangaje ko yamaze gushyikiriza Amerika igisubizo cyayo

May 10, 2026 - 19:10
May 10, 2026 - 19:30