Jeannette Kagame yasuye ingoro y’urugamba rwo guhagarika Jenoside
Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, yasuye Ingoro y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi iri mu Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Uru ruzinduko rwabaye kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026, mbere y’uko atangiza ku mugaragaro Inama Nyunguranabitekerezo ku Mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Urugamba rwo kuyihagarika, yabereye muri iyi Nteko, aho yari kumwe na bamwe mu bagize Unity Club Intwararumuri.
Iyi nama yahuje abayitabiriye mu rwego rwo gukomeza gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no kuganira ku rugamba rwahagaritse Jenoside n’akamaro ko kubungabunga amateka nyayo kugira ngo atazibagirana.
Urugendo rwa Madamu Jeannette Kagame muri iyi Ngoro rwagaragaje akamaro ko gukomeza kwigisha no gusigasira amateka y’u Rwanda, cyane cyane ayerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugendo rwo kongera kubaka igihugu nyuma yayo.
Inama Nyunguranabitekerezo ku Mateka ya Jenoside n’Urugamba rwo kuyihagarika iri mu bikorwa bigamije gukomeza kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda no guha urubyiruko amahirwe yo gusobanukirwa amateka igihugu cyanyuzemo.



Kinyarwanda
English






