Kagame Cup: Umujyi wa Kigali wafashe umwanzuro uhabanye n'amategeko
Imirenge itandukanye yo mu Turere tw'Umujyi wa Kigali, irashinja ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali gufata umwanzuro ubogamiye ku Turere twa Gasabo na Kicukiro kandi dushinjwa gukinisha abakinnyi batemewe.
Amakuru UKWELITIMES, ufite avuga ko Umujyi wa Kigali wafashe umwanzuro ubogamye ku turere twa Gasabo na Kicukiro aho ushaka gusubirishamo imikino ya volleyball mu bagabo mu gihe ishyirahamwe ry'umukino wa Volleball mu Rwanda (FRVB) ryabahaye ibimenyetso bigaragaza ko abakinnyi babiri ba Gasabo batari bemerewe gukina.
Fédération yahaye Umujyi wa Kigali ibihamya bigaragaza ko abo bakinnyi bakinnye kandi batemerewe gukina kubera ko imyaka 2 isabwa itaruzura kugira ngo bemerwe gukina aya marushanwa.
Ibi bimenyetso FRVB yatanze bigaragaza ko uwitwa Gakire Claude wa wakiniye umurenge wa Kinyinya wo mu Karere ka Gasabo afite licence ya KEPLER 2023-2024 ndetse na Yakan Guma Lawrence yakiniye Gisaga mu 2023-2024.
Ubusanzwe mu marushanwa ya Kagame Cup, itegeko rivuga ko ikipe ikinishije abatemewe iva mu irushanwa nk'uko byagenze mu zindi Ntara kubera ko hari n'abambuwe ibikombe.
Nubwo bimeze uko mu Mujyi wa Kigali ho ubuyobozi bwemeje ko iyo mikino ugomba gusubirwamo ku wa Gatandatu tariki 28 Werurwe 2026 nyuma y'umuganda rusange mu gihe abakinnyi bo batabikozwa.
Aba bakinnyi batandukanye bo bafashe iki cyemezo cyo kutazasubiramo uyu mukino nyuma y'uko FRVB ihaye Umujyi wa Kigali ibihamya bigaragaza ko abo bakinnyi bakinnye kandi batemerewe gukina kubera ko imyaka 2 isabwa itaruzura kugira ngo bemerwe gukina aya marushanwa.
Umwe yagize ati " Umujyi wa Kigali uvuga ko ngo wafashe umwanzuro wo gusubiramo imikino aba batarimo kubera ko abenshi bashyigikiye Gasabo kubera ko bifuza ko ari yo yatwara igikombe cy'igihugu bitewe n'amafaranga bashoye mu bakinnyi dore ko ngo ariko bari bizeye."
Iki cyemezo gifashwe mu gihe mu Ntara y'Iburengeraziba, Akarere ka Rutsiro n'aka Nyamasheke, two twambuwe ibikombe kubera gukinisha abaukinnyi bafite amakarita.
No mu Ntara y'Amajyarugu,Akarere ka Musanze kambuwe igikombe gihabwa Gakenke kubera iryo kosa.
Abantu benshi bakomeje kwibaza icyo Umujyi wa Kigali wakurikije kugira ngo uhitemo gusubirishamo iyi mikino.
Bivugwa ko Ubuyobozi bwanze kwandika amabaruwa mu buryo bweruye kugira ngo bidasakuza buhitamo gukoresha ushinzwe Sporo ku buryo ari we ubwira abakinnyi ko nibadakina bazaba basuzuguye umukuru w'Igihugu.



Kinyarwanda
English








