issa
Perezida Kagame na Tinubu bumvikanye gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Nigeria

May 15, 2026 - 09:11
 0

Perezida Paul Kagame na Perezida wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi, birimo kongera gukora komisiyo ihoraho ihuza impande zombi no kwihutisha amasezerano yari amaze igihe adashyirwa mu bikorwa.

Ibi biganiro byabereye muri Village Urugwiro ku wa Gatatu, ku ruhande rw’inama ya Africa CEO Forum iri kubera i Kigali.

Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku ngingo zirimo ubucuruzi, umutekano, kurwanya ruswa no guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika.

Impande zombi zemeranyije kongera gukora Komisiyo Ihoraho y’Abaminisitiri hagati y’u Rwanda na Nigeria, yashyizweho mu 2021 ariko ikaba itarigeze ikora neza nk’uko byari biteganyijwe. Perezida Tinubu yavuze kandi ko Nigeria iri gusuzuma uburyo abaturage b’u Rwanda bahabwa uburenganzira bwo kwinjira muri icyo gihugu nta visa, nk’uko u Rwanda rusanzwe rubigenzereza Abanyanigeria mu gihe cy’iminsi 30.

Abakuru b’ibihugu byombi banagarutse ku bijyanye no gushyira mu bikorwa amasezerano ajyanye n’ubukerarugendo, kurwanya ibiyobyabwenge na ruswa, ndetse banarebera hamwe uburyo bwo koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi binyuze mu isoko Rusange rya Afurika, AFCFTA. Nigeria kandi iri mu biganiro na RwandAir bigamije gushyiraho uburyo bwo gutwara imizigo y’ubucuruzi bwoherezwa mu bindi bihugu bya Afurika.

May 15, 2026 - 10:41