issa
Rusizi: Abanyarwanda 19 batahutse bavuga ko bahunze ihohoterwa ry’inyeshyamba muri RDC

May 15, 2026 - 08:41
 0

Abanyarwanda 19 barimo abana 13 n'abagore batanu n’umugabo umwe batahutse bavuye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,

Aba banyarwanda batahutse banyuze ku mupaka uhuza Akarere ka Rusizi na Repeburika iharanira Demokarasi ya Congo ku tariki ya 14 Gicurasi 2026.

Bavuga ko imyaka yose bari bamaze muri DRC yaranzwe n’ubuzima bubi, inzara, ihohoterwa ndetse no kubaho batagira icyizere cy’ejo hazaza.

Bashimangira ko ihohoterwa bakorerwaga n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa Wazalendo ritabahaga agahenge.

Mukarukundo Esperance wahungiye muri DRC afite imyaka 12 avuga ko imibereho ye n’abo bari barahunganye yagiye irushaho kuba mibi cyane, bahinga ntibasarure kubera ko byasarurwaga n’imitwe yitwaje intwaro yanamutwariye umugabo agahera burundu.

Ati “Nahunze mfite imyaka 12, twabayeho mu buzima bugoye cyane. Twarahingaga ariko ibyo twejeje bigasarurwa n’inyeshyamba. Uretse ubukene nta kindi twatahukanye. Mfite abana batandatu ariko batatu twaraburanye, ndetse umugabo wanjye yajyanywe n’inyeshyamba kugeza ubu sinzi irengero rye.”

Uyu mubyeyi na bagenzi be batahutse bavuga ko bishimiye kongera kubona Igihugu cyabo nyuma y’imyaka isaga 30 barabaye impunzi ndetse ubu barasaba bagenzi babo bakiri mu mashyamba ya RDC gutahuka kuko mu Rwanda bafite amahoro n’umutekano.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Alfred, yabwiye Imvaho Nshya ko aba baturage bagiye gufashwa gusubira mu buzima busanzwe ndetse bahabwe ibyangombwa bibafasha kwinjira mu bikorwa by’iterambere.

Ati “Turishimira kwakira aba Banyarwanda batahutse. Tuzabafasha kubona ibyangombwa ndetse dufatanye no kubinjiza mu buzima bw’Igihugu. Turasaba abaturage kubakira neza no kubafasha gusubira mu mibereho myiza.”

Aba batahutse bagiye gucumbikirwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu gihe cy’ibyumweru bitatu, nyuma bajyanwe mu turere bakomokamo. Biteganyijwe kandi ko bazahabwa ibiribwa bibafasha mu mezi atatu ya mbere ndetse n’ubufasha bw’amafaranga kugira ngo batangire ubuzima bushya baniteze imbere.

May 15, 2026 - 10:44