Karongi: Umugabo arakekwaho kwica mugenzi we amukekaho kumwiba telefoni
Umugabo utuye mu Murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rubengera, akekwaho kwica mugenzi we bari basangiye kubera kumukekaho kwiba telefoni.
Mpanuwangana Narcisse, wari ufite imyaka 38 yiswe na mugenzi we bari basangiye azize telefoni yamushinjaga kumwiba ubwo batahaga bava mu kabari banywereyemo.
Amakuru avuga ko uwo mugabo wishe Mpanuwangana yabanje kuburirwa irengero ariko nyuma arafatwa ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rubengera.
Ngendahimana Jean Damascene Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rubengera aganira na Radiyo Isangano, yemeje ayo makuru agira ati "Umuntu wapfuye yishwe na mugenzi we, bari basangiye batashye mugenzi we abura telefoni, akeka ko yayimutwaye, aramuhirika yitura hasi, nibwo yahamagaye abantu, atabaza ko yibwe telefoni bahageze basanga yapfuye, ahita abacika ariko twaje kumubona ni nawe wadusobanuriye uko byagenze, kuko hafi y'aho yapfiriye twabasanze telefoni."
Gitifu Ngendahimana yakomeje agira ati" Ubutumwa bwa mbere naha abaturage nuko bakirinda ubusinzi, cyane cyane bakareka inzoga zitujuje ubuzirange abantu bakagira n'umuco wo gutabarana cyane ko batabaje ntibatabare mu buryo bwihuse, kandi umuntu akagira inama abantu yo kutihanira kuko kwihanira bitemewe tukabasaba no gufatanya kugira ngo ducunge umutekano no gutangira amakuru ku gihe, abantu bafitanye amakimbirane bigaragare hakiri kare kugira ngo abantu babafashe."
Umurambo w'uwo mugabo washyinguye ku wa Gatanu nyuma yo kujyanwa gukorerwa isuzuma ku bitaro bya Kibuye.



Kinyarwanda
English








