Kigali: Ibyishimo ni byose ku bari barabaswe n' akadege
Bamwe mu baturage bakundaga gukina umukino w'amahirwe wa Aviator bahaye akabyiniriro k'Akadege, baravuga ko bamaze iminsi mu byishimo kubera ko uyu mukino wabahombyaga cyane wahagaritswe.
Aba baturage babwiye UKWELITIMES, ko hashize igihe zimwe muri sosiyete z'imikino y'amahirwe zikuyeho uyu mukino w'akadege ndetse byabashimishije cyane kubera ko wari umaze gukenesha benshi.
Umusore witwa Kamali Vianney w'imyaka 24 utuye mu Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge yagize ati " Nta muntu utarabyishimiye ahubwo yose bazayokureho kuko beting zikenesha abaturage cyane uzi ko nta mwenda nari nkigura?"
Yongeyeho ko nyuma y'uko akadege gahagaritswe hari ibyo amaze kwogezaho byinshi.
Ati " Ubu inzu nyirihira ku gihe ariko mu bihe bishize ayo kwishyura inzu narayakiniraga umuzungu yose akayarya nkatinya gutaha kugira ngo ntaserera na nyir'ibyondo."
Umumotari witwa Berwa Faustin, nawe yemeza ko abamotari benshi bari mu byishimo.
Ati " Nari narabaye nk'umusazi kuko hari n'igihe namaze amezi atatu ibyangombwa bya moto narabigwatirije kubera akadege kuko verisoma yanjye yose nayikajyanagamo."
Yongeyeho ko akadege ari nk'uburozi kuko nta muntu wagakinaga ngo azapfe kukareka.
Akadege ni umukino udasanzwe kubera ko wari usigaye ukinwa n'abantu bose barimo abana n'abagore ku buryo hari n'abagashoragamo amafaranga yo guhahisha bikarangira kayabariye.



Kinyarwanda
English








