Twagombaga kubitura! Imbamutima za Leroy-Jacques wabimburiye abakinnyi gutsindira Amavubi
Rutahizamu ukina aciye ku ruhande, Mikels Leroy Jacques, yatangaje ko byari amarangamutima menshi nyuma yo gutsinda ariko kandi ibyo bakoze byari ngombwa kuko urukundo beretswe n’abanyarwanda bagombaga guhabwa ibyiza.
Ibi uyu mukinnyi yabigarutseho mu ijoro ryacyeye tariki 27 Werurwe 2026, nyuma y’umukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakinnye na Grenada wa mbere mu mukino wa FIFA Series 2026, urangira ikipe y’igihugu y’u Rwanda itsinze ibitego 4-0.
Ibi bitego by’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi byatsinzwe na Mikels Leroy Jacques, Kwizera Jojea, Bizimana Djihad ndetse na Hakim Sahabo. Mikels Leroy ndetse na Hakim Sahabo batsinze igitego cya mbere mu ikipe y’igihugu.
Mikels Leroy Jacques nyuma yo gutsinda igitego ari nawo mukino wa mbere akiniye Amavubi, yatangaje ko byari amarangamutima menshi ariko agaragaza ko gutsinda byari ngombwa kuko urukundo abanyarwanda baberetse bagombaga guhabwa ibintu byiza.
Yagize ati “ Oya, ibi ni… iyo utsinze igitego nk’icyo, oya, amarangamutima aba ari menshi cyane ku buryo ntigeze numva ikintu na kimwe kuko abantu basakuje cyane. Nahise mvuga nti ‘yewe, ni iki kiri kuba?’ urabizi? Ariko oya, ni byiza, ni byiza kwitura abanyarwanda kuko batweretse urukundo rwinshi cyane, natwe twifuzaga kugira icyo tubasubiza.”
Uyu musore yaje gukinira u Rwanda ari kumwe n’abavandimwe be barimo Mikel Joy-Lance, Mikels Joy Slayd. Aba bakinnyi bose bahawe umwanya wo gukina ndetse bitwaye neza mu buryo abantu benshi bari muri Sitade batashye bishimiye uko bitwaye.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi izongera gukina umukino wa nyuma muri iki gikombe ku wa mbere tariki 30 Werurwe 2026. Ni umukino uzongera kubera kuri Sitade Amahoro, aho izahura na Estonia yasezereye Kenya.
Mikels Lorey Jacques yatsinze igitego cya mbere mu Mavubi



Kinyarwanda
English








