Kayonza: Abantu 43 bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe bafunzwe
Polisi y’u Rwanda yo mu Karere ka Kayonza, yataye muri yombi abaturage 43 bahawe izina rya ’imparata’ bakurikiranyweho gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, kwangiza ibidukikije no kurandura imyaka y’abaturage.
Aba baturage bafatiwe muri yombi bakoreraga mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage ko bakomeje kurandurirwa imyaka n'amashyamba ndetse n'urutoki n’abantu bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamduni, yavuze ko abaturage bangizaga ibidukikije rimwe na rimwe bakanagira urugomo bakangiza imirima y’abaturage.
Ati “ Uyu munsi rero twafatanyije n’inzego z’ibanze n’abaturage dufata bamwe mu babikora 43 barimo abagura ya mabuye yacukuwe mu buryo butemewe n’amategeko batanu, amasuka bakoresha, amapiki, inyundo n’ibindi bikoresho bakoresha.”
Yongeyeho ko ibyo bakoraga bigize ibyaha kubera ko gucukura amabuye y’agaciro utabyemerewe ubwabyo no kwangiza ibidukikije ari icyaha.
SSP Twizeyimana yashimangiye ko uburyo aba bafashwe bacukuramo buteje inkeke kuko basiga ibinogo bishobora guteza ibyago cyangwa bikaba byakwihishwamo n’abajura bakagirira nabi abaturage asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru kugira ngo ubigiramo uruhare wese afatwe abihanirwe.



Kinyarwanda
English






