issa
Kenya: Abanyeshuri b’abakobwa 16 bapfiriye mu nkongi y’umuriro

May 28, 2026 - 12:06
 0

Abanyeshuri b’abakobwa 16 bapfiriye mu nkongi y’umuriro yibasiye ishuri ryisumbuye rya Utumishi Girls School riri mu Mujyi wa Gilgil muri Kenya.

Amakuru avuga ko iyi nkongi yatangiye mu masaha y’igicuku gishyira kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2026, mu mashaha abanyeshuri bo muri iri shuri bari baryamye.

Bivugwa ko iyi nkongi yibasiye icyumba kiraramo abanyeshuri bagera kuri 220. Bahise batangira kugerageza guhunga iyi nkongi bitera umuvundo ukomeye, aho abagera kuri 74 bakomeretse bikomeye.

Amakuru avuga ko kugera ubu intandaro ndetse n’icyateye iyi nkongi kitaramenyekana gusa hagakekwa ko yaba yatewe na Circuit z’insinga z’amashanyarazi.

Bivugwa ko kugeza ubu ibikorwa by’ubutabazi byari bikomeje.