Kimisagara: Abanyerondo na DASSO bafashe babiri bakekwaho kwengesha inzoga ibitaka
Abaturage bo mu Kagari ka Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, bari mu byishimo bikomeye nyuma y'aho inzego z'umutekano zirimo irondo na DASSO zifatiye abantu babiri bakekwaho kwengesha inzoga ibintu butandukanye birimo ibitaka.
Ibi byabaye ahagana saa kumi z'amanywa yo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2026.
Aba bantu babiri barimo umugore n'umugabo bafashwe nyuma y'uko abaturage batuye hafi y'isoko rya Kimisagara bagaragaje ko babangamiwe cyane n'uko banikaga ibitaka ndetse nyuma bakaza kubisya mu mashini maze bakabijyana bigashyirwa mu nzoga zitujuje ubuziranenge zikunze kwitwa ibikwangari.
Abatangabuhamya babwiye UKWELITIMES, ko bishimiye cyane ko aba bantu bafashwe kubera ko ibyo bakoraga byagiraga ingaruka nyinshi ku buzima bw'abaturage batari bake.
Uwiduhaye Innocent yagize ati " Bafataga ibitaka bakabyanika nyuma bakabicisha mu mashini ikabisya hanyuma bakabijyana n'ijoro bakajya kubishyira mu nzoga z'ibikwangari."
Kabamda we yagize ati " Turashima itangazamakuru ryatumye bariya bantu bafatwa kuko iyo ritabaho abaturage benshi bari kuzahashirira, uzi ko n'abatwaraga ibyo bitaka babijyanaga nijoro kubera gutinya ubuyobozi."
Umwe mu bafashwe wr yabwiye UKWELITIMES, ko icyo gitaka bagikoreshaga bakora amarangi.
Ati " Ntabwo ari itaka ryo kwengesha inzoga ahubwo twarikoreshaga mu gukora ishwagara cyangwa irangi."
Ubwo inzego z'umutekano zirimo irondo zageraga ahabikwaga iryo taka zahasanze ibindi bintu bidasanzwe ndetse zitazi akamaro kabyo, zihita zifata icyemezo cyo kubijyana kugura ngo bizacishwe muri laboratwari hamenyekane ibyo ari byo n'ingaruka bishobora kugira ku baturage.
Itaka bengeshaga inzoga bararyanikaga ku manywa y'ihangu



Kinyarwanda
English






