issa
Kimisagara: Impungenge ku nkari z’abasinzi bihagarika muri koridoro zo mu Nkundamahoro

Jun 1, 2026 - 14:08
 0

Abacuruzi bakorera mu Nyubako y’Inkundamahoro iherereye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, baravuga ko babangamiwe n’abasinzi bihagarika ahantu hose biboneye.

Bamwe mu bakorera mu Nkundamahoro babwiye UKWELITIMES, ko babangamiwe cyane n’umunuko w’inkari z’abasinzi banywera mu tubari duherereye muri iyo nyubako kubera ko iyo baze gusinda batangira kwihagarika mu bice bitandukanye by'iyo nyubako cyane cyane muri korodoro kubera ko utubari twinshi nta bwiherero tugira.

Umwe yagize ati “Inkari z’abasinzi rwose ziraturembeje, uzi gucururza ahantu hanuka kandi wishyura uburyo bibabaza? Noneho ugira gutya ukabonaumuntu araje anyaye hafi y’aho ukorera ukumirwa nta soni afite ukumirwa.”

Undi yagize ati “ Birabangamye cyane kandi byose ubona ko biterwa n’utubari tutagira ubwiherero, umuntu aranywa yamara gusinda ukabona asohotse aho yanyweraga arihengetse aranyaye kandi banabikora ku manywa y’ihangu.”

Niyonshuti Emile Emile uyobora Inkundamahoro mu butumwa bugufi yoherereje umunyamakuru wa UKWELITIMES, nawe yemeje ko muri iyi nyubako hagaragara umwanda ariko ujya uhita ukurwaho.

Ati “ Umwanda uhora uvuga urahaba kuko haba ibitera umwanda kandi ukurwaho.”

Uyu mugabo yari amaze kunyara aho arimo kunywera inzoga mu Nkundamahoro ndetse n'inkari ze zimuri imbere

Jun 1, 2026 - 14:37