issa
Kuki baha igikombe ikipe y’Abanyamahanga kandi nta wabibasabye! Umutoza wa APR FC yatangaje

May 14, 2026 - 12:53
 0

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yatangaje ko atishimiye ibyo BK Pro League na FERWAFA bakoze baha igikombe Al Hilal SC ndetse agaragaza ko bitari bikwiye kuko ikipe itari iy’u Rwanda itagombaga guhabwa igikombe.

Ibi uyu mutoza yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino ikipe ya APR FC yatsinzemo Etincelles FC wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro warangiye ikipe ya APR FC itsinze ibitego 3-1.

Abderrahim Taleb yatangaje ko yatunguwe cyane no kugera muri Sitade agasanga ikipe ya Al Hilal SC irimo guhabwa igikombe cya Shampiyona kandi bizwi ko APR FC ari yo yari buhabwe igikombe cya Shampiyona.

Yagize ati “ Ku Cyumweru dufite umukino wa shampiyona. Nituwutsinda cyangwa tukanganya tuzaba dutwaye Shampiyona. Ariko icyantunguye uyu munsi ni uko twese twatunguwe n’ibyabaye, njye ubwanjye, staff ndetse n’abayobozi bacu. Ntibyumvikana ukuntu bahuza umukino w’Igikombe n’umukino wa shampiyona kugira ngo bahereze igikombe ikipe y’abanyamahanga. Ibyo rwose ntabwo byumvikana.”

Abderrahim Taleb yatangaje ko iyo bashaka gutanga igikombe cya Shampiyona bagombaga kubikora mu bundi buryo kuko agaragaza ko byababaje cyane abakinnyi ba APR FC.

Yagize ati “ Iyo bashakaga gutanga igikombe, byari kuba byiza kubikora ukundi. Byadukoze ku mutima ndetse binagira ingaruka ku bakinnyi banjye. Ku bw’amahirwe twabanje kuganira no kubatera imbaraga.” 

Uyu mutoza yagaragaje akababaro gakomeye ndetse yibaza impamvu bahaye igikombe abanyamahanga kandi hari undi mukino wa Shampiyona. 

Yagize ati “ Kuki baha igikombe ikipe y’abanyamahanga kandi nta wabibasabye, kandi imbere hari umukino w’igikombe? Iyo mikino yombi yagombaga gukinwa ejo cyangwa nyuma yayo bagakora ibirori bashaka. Twe tuzi neza ko ari twe twatwaye Shampiyona kandi ari twe dukwiye icyubahiro cyo kuba aba mbere.” 

Yakomeje agira ati “ Intego yanjye iroroshye, mbere ya byose ni ugutwara shampiyona kuko ari cyo kintu cy’ingenzi. Ndahamagarira abafana bacu kuza kwishimana natwe kuko iki gikombe ari icyacu, si icy’Abanyamahanga. Nizeye ko tuzishimira intsinzi twategereje igihe kirekire kandi twaruhiye cyane.” 

Ikipe ya Al Hilal SC yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda nyuma yo gutsinda Gasogi United ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 32 wa Shampiyona. Iyi kipe yegukanye igikombe habura imikino ibiri.

Ikipe ya APR FC itishimiye ibyo FERWAFA na Bk Pro League bakoze, ku cyumweru tariki 17 Girurasi 2026, niramuka yitwaye neza imbere ya Rutsiro FC izahita ihabwa igikombe kuko izaba yitwaye neza mu makipe yo mu Rwanda.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373