Hazakusanywa miliyari 146 Frw mu gikombe cy’isi
Igikombe cy'isi kizagira umwihariko wo kuba abahanzi bazaririmbira abafana mu mikino hagati, ku mukino wa nyuma no mu ntangiriro zo gufungura iryo rushanwa.
Mu bitaramo bizaba hagati mu mikino no mu birori byo gufungura igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru hategerejwe kuzakusanywa miliyoni 100$ asaga miliyari 146 Frw. Ni igikorwa kizashyirwa mu bikorwa na Chris Martin wo muri Coldplay, ni we uzashishikariza abantu kwitanga kugirango haboneke inkunga zo gufasha abana bafite impano zo gukina umupira w’amaguru ku isi.
BTS izatarama ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi
Shakira azaririmbira abazitabira igikombe cy'isi, yaherukaga mu 2010 muri Afurika y'Epfo
Madonna w'imyaka 67 umaze gucuruza album 15, azaririmba ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi
Ku itariki 17 Nyakanga 2026 abahanzi bazaririmba ku mukino wa nyuma w’iryo rushanwa barimo Madonna, Shakira na BTS. Igikombe cy’isi kizabera muri Amerika, Canada na Mexique. Shakira na Burna Boy bashyize hanze indirimbo y’igikombe cy’isi yitwa’Dai Dai’ijambo ryo gitariyani risobanura’tugende’.



Kinyarwanda
English






