Kwibuka 32: Abakozi ba RPPA n’Abafatanyabikorwa bayo bibukijwe ko Kwibuka ari inshingano ya buri munyarwanda
Mu gihe u Rwanda rukomeje iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA), gifatanyije n’abayobozi b’inzego zitandukanye, abafatanyabikorwa bacyo ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyabaye ku wa 19 Gicurasi 2026, cyabimburiwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, aho bunamiye inzirakarengane ziruhukiye muri uru rwibutso ndetse bashyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’abarenga ibihumbi 250 by’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma y’icyo gikorwa, hakurikiyeho ibiganiro, ubuhamya ndetse n’izindi gahunda zigamije gukomeza gusigasira amateka no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Mu butumwa bwe, Jean Damascène Bizimana wari umushyitsi mukuru, yagarutse ku mateka mabi yaranze ubuyobozi bwabibye amacakubiri n’urwango byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yatanze ingero zitandukanye zigaragaza uko Abatutsi bakomeje gutotezwa no guhezwa mu buryo bwari bwateguwe igihe kirekire na Leta yariho icyo gihe.
Yagize ati “Leta y’Abajenosideri yakoze umugambi wo gutegura Jenoside wamaze imyaka 35, ariko ishyirwa mu bikorwa ryawo rikorwa mu myaka ine gusa.”
Dr Bizimana yanibukije cyane cyane urubyiruko ko rufite inshingano zo kwigira ku mateka igihugu cyanyuzemo, rugaharanira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’urwango urwo ari rwo rwose, ahubwo rugashyira imbere ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Yanashimiye RPPA kuba yarateguye iki gikorwa cyo kwibuka, anashimangira ko ibikorwa nk’ibi bikwiye gukomeza kuba ngarukamwaka, ndetse bakarushaho gusura inzibutso zitandukanye kugira ngo amateka Jenoside yasize akomeze kwigishwa no gusigasirwa.
Dr. Bizimana Jean Damascene, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu yashimiye RPPA yateguye iki gikorwa.
Ati “Kwibuka ni inshingano ya buri Munyarwanda wese, kuko biri no mu Itegeko Nshinga ryatowe n’Abanyarwanda bose. Ni yo mpamvu ibikorwa nk’ibi bikwiye gukomeza gukorwa buri mwaka no mu nzego zose.”
Umuyobozi Mukuru wa RPPA, Byukusenge Christian, yashimiye abitabiriye iki gikorwa cyo kwifatanya n’iki kigo mu kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yavuze ko kwibuka bidakwiye gufatwa nk’umuhango gusa, ahubwo ko ari umwanya wo kongera gushimangira icyerekezo cyo kubaka igihugu gishingiye ku bumwe, ubutabera n’iterambere rirambye.
Byukusenge Christian, Umuyobozi mukuru wa RPPA yavuze ko kwibuka bidakwiye gufatwa nk'umuhango gusa, ahubwo ko ari ukongera gushimangira icyerekezo gishingiye ku bumwe.
Yagize ati “Nk’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta, dukomeje kugira uruhare mu kubaka igihugu cyacu binyuze mu guteza imbere uburyo bwo gutanga amasoko ya Leta mu mucyo no mu buryo butanga amahirwe angana ku Banyarwanda bose ndetse n’abanyamahanga bifuza gukorera mu Rwanda.”
Iki ni cyo gikorwa cya mbere cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe na RPPA, ku bufatanye n’umuryango IBUKA ndetse n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakorera muri iki kigo.
RPPA yifatanyije n'abayobozi b'Inzego zitandukanye mu gikorwa cyo kwibuka ku Nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Inzego z'umutekano zifatanyije na RPPA mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abitabiriye iki gikorwa bashyize indabo kumva ziruhukiyemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abakozi ba RPPA bifatanyije n'Abayobozi mu nzego zitandukanye mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Kinyarwanda
English






