issa
Impinduka ku mitangire y’ibihembo by’abahize abandi muri BK Pro League uyu mwaka

May 20, 2026 - 11:52
 0

Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’u Rwanda, Bk Pro League, rwatangaje ko igihe hazatangirwa ibihembo by’abahize abandi uyu mwaka byimuriwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Ku wa Kabiri tariki 19 Gicurasi 2026, nibwo ubuyobozi bwa BK Pro League, bwatangaje ko ibihembo byagombaga gutangwa tariki 1 Kamena 2026 byegejwe inyuma bishyirwa tariki 11 Nyakanga 2026. Bk Pro League, yatangaje ko impamvu ari uko abahatanira ibi bihembo ndetse n’abazabyitabira hafi ya bose bazaba badahari.

Iri tangazo rije mu gihe urutonde rw’abahatanira ibi bihembo batarashyirwa hanze. Nkuko bitangazwa muri iri tangazo, BK Pro League ivuga ko abahatanira bazaba hari inshingano barimo mu makipe y’ibihugu ndetse no mu makipe yabo bwite byahuriranye n’iyi tariki.

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku mukino w’umunsi wa 32, aho habura imikino ibiri gusa kugira ngo irangire. Kugeza ubu ikipe ya Al Hilal SC niyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 74, APR FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 62 ndetse na Al Merrikh SC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 58.

Umukino wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza Saison ya 2024/2025 yegukanwe na Niyigena Clement wari wakoze ibidasanzwe ndetse afasha APR FC kwegukana igikombe cya Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro.

Niyigena Clément yatowe nk'umukinnyi wahize abandi muri shampiyona y'u  Rwanda 2024/25 ImvahoNshyaNiyigena Clement niwe wegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza Saison ya 2024/2025

Image

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Impinduka ku mitangire y’ibihembo by’abahize abandi muri BK Pro League uyu mwaka

May 20, 2026 - 11:52
May 20, 2026 - 11:55