issa
Kuryama amasaha umunani no kunywa amazi ahagije: Ibyo kwitaho ku neza y'ubwonko

May 20, 2026 - 11:42
 0

Ubushakashatsi bwerekana ko 75% y’ibigize ubwonko ari amazi. Abantu basabwa kunywa amazi kandi ahagije kugirango ubwonko bukore neza.

Ishuri ry’Ubuganga rya Harvard n’Ikigo cy’Igihugu cya Amerika gishinzwe Indwara z’Imitsi yo mu mutwe bagaragaje ko kuryama nijoro amasaha hagati y 7 n’amasaha 8 ku munsi bifasha ubwonko kuruhuka neza, ukabasha gutekereza no kwibuka cyane ibyo wafashe. Izo nyigo zerekana ko kudasinzira amasaha ahagije byangiza udutsi two mu bwonko.

Iyo usinziriye amasaha atarenze arindwi ntabwo utunyangingo tw’ubwonko dushya tuba twiremye.Bigira ingaruka ku mikorere myiza y’ubwonko kuko umuntu utaruhuka bihagije ntashobora gukora umurimo ngo awurangize. Urangwa no kutibuka, kandi gufata ibyemezo birakugorana cyane. Kubura ibitotsi no kudasinzira amasaha ahagije bitera indwara yo kwibagirwa.

Abantu bagirwa inama yo gusinzira amasaha nibura arindwi buri joro mu kurinda ubwonko bwawe. Indi nzira ishoboka ni ukwirinda gukoresha telefoni yawe mbere y’isaha ugiye kuryama. Birabujijwe gusinzira wipfutse igitambaro mu maso kuko bizitira umwuka wa’Oxyen’ winjira unyuze mu mazuru.

Ariko kandi uba ugomba usohora umwuka wanduye’Dioxyde de Carbone’. Imikorere myiza y’ubwonko kandi iterwa no kuba waramenyereye gufata ifunguro rya mu gitondo kuko ritanga imbaraga zo gukora umunsi wose. kudafata ifunguro rya mu gitondo bigabanya urugero rw’isukari mu maraso bikagira ingaruka mbi ku bwonko.

Kutarya ifunguro rya mu gitondo wikurikiranya bitera kwangirika k’ubwonko bikanagabanya imikorere y’uturemangingo. Iyo rero ubuze intungamubiri ubwonko ntibukora neza.

Indi ngingo yagaragajwe muri iyo nyingo ni iyo kunywa amazi ahagije. Ubwo bushakashatsi bwerekana ko 75% y’ibigize ubwonko ari amazi. Abantu basabwa kunywa amazi kandi ahagije kugirango ubwonko bukore neza.

Iyo ubwonko bwabuze amazi, bigira ingaruka mu gufata ibyemezo kandi ingirabuzimafatizo z’ubwonko zigabanuka cyane n’uturemangingo tugatakaza imikorere. Ikindi kandi bishobora kugabanya ubushobozi bwo gutekereza mu buryo bwumvikana cyangwa ntubashe kwibuka ibyakubayeho. Abahanga bavuga ko umuntu mukuru aba agomba kunywa nibura litiro ebyiri ku munsi z’amazi.

Abahanga bavuga ko kuguma ahantu hamwe, gutekereza cyane bitera imijagararo kandi byangiza imikorere y’ubwonko. Abantu basabwa gukora imirimo y’amaboko no gukora imyitozo ngororamubiriri. Ushobora kurwara indwara z’umutima, diyabete n’indwara zo mu mutwe. Ku bakorera mu rugo cyangwa mu biro basabwa guhaguruka buri minota 30. Kwiruka cyangwa se kugenda n’amaguru iminota 30 ku munsi mu minsi itatu mu cyumweru.

Abantu basabwa gusabana n’inshuti kuko kuba wenyine bituma ubwonko budakora neza. Kwigunga byongera ibyago byo kwiheba,guhangayika no kwibagirwa. Jya umara umwanya n’inshuti n’umuryango muganire. Indi ngingo ituma ubwonko bwangirika ni ibitekerezo bibi n’abantu bakubwira ibintu bibi.

Iyo uhora ubwirwa nabi ukabona isi ko ari mbi, ahazaza ni umwijima, amahirwe yawe ni make, byangiza ubwonko. Ibitekerezo bibi bitera imihangayiko kwiheba no kwiyanga. Iyo ni indwara yo kwibagirwa no kugira ibibazo byo kwibuka. Kwirinda incuti mbi no kureba inkuru mbi bifasha ubwonko. Abantu bagirwa inama yo kurya neza.

 Ubushakashatsi bwerekana ko 60% y’ubwonko ni ibinure. Ni byiza kurya ubwoko bwose bw’ibiryo nturobanure. Itabi n’inzoga byangiza ubwonko ariyo mpamvu abantu bagirwa inama yo kubyirinda. Byangiza imitsi y’ubwonko n’uturemangingo.Abana ntabwo bemerewe gukoresha telefoni kuko ubwonko bwabo buba butarakomera. 

Ikoreshwa rya telefoni ryangiza cyane ubwonko ku buryo bagirwa inama yo kuzikoresha bafite imyaka 25 y’amavuko. Abana bamara amasaha arindwi ku munsi imbere ya telefoni cyangwa se televiziyom bagira ubwonko buto noneho gufata bikabagora. 

Kubera iyo mpamvu abana basabwa gukoresha igihe gito kuri internet na televiziyo. Abantu basabwa gukoresha indangururamajwi igihe uvugira kuri telefoni kandi nturare hafi yayo. Ku bantu bakunda gukoresha ecouteurs n’umuziki usakuza bitera ububabare bukomeye bwo kutumva. Iyo amatwi yangiritse bigira ingaruka ku bwonko no kurwara indwara yo kwibagirwa.