issa
Nta yandi mahitamo dufite! Umutoza w’Amavubi nyuma ya tombola y’amatsinda y’igikombe cy’Afurika 

May 20, 2026 - 10:58
 0

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi), Stephen Costantine, yatangaje ko bagomba gukoresha imbaraga nyinshi mu mikino bazajya bakina muri iritsinda ryo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Afurika cya 2027 kuko nta yandi mahitamo bafite.

Ibi uyu mutoza yabigarutseho ku munsi w’ejo hashize tariki 19 Gicurasi 2026, nyuma ya tombola y’amatsinda y’igikombe cy’Afurika yabereye mu gihugu cya Cairo mu Misiri u Rwanda rukisanga ruri mu itsinda K aho ruri kumwe na Mali, Cape Verde ndetse na Liberia.

Stephen Costantine yatangaje ko muri iri tsinda bazakora ibishoboka byose bakajya batsinda ibitego byo mu rugo maze bategure neza n’iyo bazakinira hanze.

Yagize ati “ Tuzakora ibishoboka byose ngo dutsinde imikino yo mu rugo, hanyuma turebe uko imikino yo hanze izagenda. Ntekereza ko ari ibintu bizaba bikomeye, ariko ni yo mpamvu twifuza gukina aya marushanwa kugira ngo twipime n’amakipe akomeye. Kandi ntekereza ko tuzagira imikino itandatu irimo ihangana rikomeye cyane.”

Uyu mutoza kandi yatangaje ko arebye uko ikipe yakinnye imikino iheruka ubwitanga abakinnyi bari bafite abona buri wese azatanga byose kugira ngo u Rwanda rubone itike.

Yagize ati “ Iyo turebye uburyo abakinnyi bagaragaje umutima mu mikino ibiri iheruka, harimo imbaraga nyinshi n’ubwitange bwinshi. Ntekereza ko gukinira ikipe y’igihugu ari cyo kintu cyiza kurusha ibindi ku mukinnyi uwo ari we wese. Kandi buri wese, nanjye ndimo, azatanga ibyo afite byose ku bw’Amavubi.”

Stephen Costantine yatangaje ko iri tsinda u Rwanda rurimo ari itsinda rikomeye cyane kuko harimo amwe mu makipe ari mu yakomeye ku mugabane w’Afurika ariko birashoboka.

Yagize ati “ Ni itsinda rikomeye, ariko nanone ushaka gukina n’amakipe akomeye no guhatana n’ameza muri Afurika. Ntekereza ko dufite amakipe abiri mu meza muri Afurika mu itsinda ryacu, ariko uwo ni wo mupira. Tuzajya dufata umukino umwe ku wundi kandi tuzarwana muri buri mukino. Nta yandi mahitamo dufite.”

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, irimo gutegura imikino ya gicuti iri mu minsi iri imbere aho izabera mu gihugu cya Morocco nyuma y’iyi mikino muri Nzeri 2026 hazahita hatangira imikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Afurika cya 2027.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373