Nyamasheke: Yapfuye akubiswe n’inkuba, abo bari kumwe bararokoka
Nyiranziyumvira Marie Rose w’imyaka 42 wo mu Kagari ka Banda, Umurenge wa Rangiro mu Karere ka Nyamasheke, warimo utekera mu gikoni iwe ubwo imvura yagwaga yakubiswe n’inkuba ahita apfa.
Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2026 ahagana saa kumi hafi n’iminota 40 ubwo hagwaga imvura nke.
Amakuru ahari avuga ko nyakwigendera yakubiswe n’inkuba ubwo yari ateruye umwe mu bana be b’impanga bari mu myaka ibiri, uretse ko we yakomeretse bidakomeye.
Abaturanyi b’uyu mubyeyi bavuga ko atari ubwa mbere umuryango we upfushije umuntu akubiswe n’inkuba kubera ko mu myaka itanu ishize inkuba na bwo yari yahitanye umukobwa wabo wari mu myaka 14 wakubiswe na yo ubwo yari agemuriye ise ibyo kurya aho yakoraga akazi k’ububaji.
Iyi nkuba yanangije igikoni barimo inasenya igice cy’inzu yabo. Yanakubise kandi mu rugo rw’umuturanyi w’uyu nyakwigendera, yangiza inzu yaho ariko ntihagira uhakomerekera.
Abaturanyi b’uyu mubyeyi bavuga ko umuryango we usigaye mu buzima bugoye bitewe n’uko asize abana batanu barimo impanga z’imyaka ibiri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro, Mutesa Jean Claude yabwiye Imvaho Nshya ko ubuyobozi bwifatanyije n’umuryango wa nyakwigendera mu bihe bigoye urimo anibutsa abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda inkuba.
Yasabye abaturage gukomeza kugira amakenga mu bihe by’imvura no gukurikiza inama bahabwa igihe cyose kugira ngo birinde impanuka ziterwa n’inkuba zikunze kwibasira aka gace.



Kinyarwanda
English






