issa
Liverpool yongeye kugaragaza icyubahiro iha Diogo Jota witabye Imana azize impanuka

May 11, 2026 - 17:52
 0

Ikipe ya Liverpool FC yashyize hanze amashusho y’urwibutso iri gutegura rwo guha icyubahiro uwahoze ari rutahizamu wayo Diogo Jota na murumuna we Andre Silva, bapfuye bazize impanuka y’imodoka yabereye muri Espagne mu mpeshyi y'umwaka ushize.

Urwo rwibutso rwiswe “Forever 20” rugaragaraho umutima umeze nk’uri kugenda usandara, bishushanya uburyo Jota yizihizaga ibitego, ndetse hakandikwaho nimero 20 yambarwaga na Diogo Jota hamwe na 30 yambarwaga na murumuna we. Hanashyizweho amagambo y’indirimbo abafana ba Liverpool baririmba ku munota wa 20 muri buri mukino bamwibukiraho

Liverpool yavuze ko urwo rwibutso ruzashyirwa kuri stade ya Anfield, kandi ko bimwe mu bikoresho byarukoreshejwe byakuwe mu ndabo n’ubutumwa abafana basize hanze ya stade nyuma y’urupfu rwa Jota. 

Jota yatsindiye Liverpool ibitego 65 mu mikino 182 kuva yayigeramo mu 2020, anayifasha kwegukana igikombe cya Premier League, FA Cup ndetse n’ibikombe bibiri bya League Cup.

May 11, 2026 - 18:15