Hakim Sahabo ari mu byishimo bikomeye
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi), Hakim Sahabo ari mu byishimo bikomye nyuma yo kwegukana igikombe cya Shampiyona y’u Bugiliki n’ikipe ya AEK Athens.
AEK Athens yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Bugiliki mu buryo bushimishije cyane kuri iki Cyumweru tariki 11 Gicurasi 2026, nyuma yo gutsinda mukeba wayo Panathinaikos ibitego 2-1.
Iyi ntsinzi, yahujwe no kunganya kwa Olympiacos na PAOK igitego 1-1, ihita ituma AEK yegukana igikombe cya Shampiyona hasigaye imikino ibiri ngo shampiyona irangire.
Ku kibuga cya Alwyn Arena i Nea Filadelfia hari igitutu gikomeye nyuma gato y’ikiruhuko, ubwo Panathinaikos yafunguraga amazamu ibifashijwemo na Andreas Tetteh. Mu gihe Olympiacos na yo yari iri imbere mu mukino wayo, byasabye AEK gukora ibidasanzwe kuko igikombe cyasaga n’ikiyiciye mu myanya y’intoki.
Ibintu byahindutse cyane nyuma y’iyinjira mu kibuga rya Zini. Uyu rutahizamu ukomoka muri Angola yahise aba intwari ikipe yari ikeneye, atsinda igitego cyo kwishyura nyuma y’iminota itandatu gusa avuye ku ntebe y’abasimbura.
Umukino ugeze mu minota ya nyuma, ibyishimo byarushijeho kuba byinshi kuko ku munota wa 93, Luka Jovic yatanze umupira mwiza cyane mu rubuga rw’amahina usanga Joao Mario, na we awubyaza umusaruro neza atsinda igitego cyateye abafana ibyishimo bidasanzwe ndetse gihita kinahesha AEK igikombe ku mugaragaro.
Mu gihe AEK yari iri kwishima, Olympiacos na PAOK zo zanganyije 1-1 kuri Stade Georgios Karaiskakis, igisubizo cyahise kigabanya amahirwe yose yari asigaye ku yandi makipe yari akurikiye AEK.
Olympiacos ni yo yabanje kubona igitego ibifashijwemo na Rodinei ku munota wa 61, ariko ntibyatinze kuko Giannis Konstantelias wa PAOK yahise yishyura nyuma y’iminota umunani gusa.
Uku kunganya byasize PAOK igize amahirwe make mu rugamba rwo gushaka umwanya wa kabiri utanga itike ya UEFA Champions League.
Ni ibyishimo bikomeye ku mukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Hakim Sahabo, werekeje muri iyi kipe avuye mu gihugu cy’u Bubiligi muri Standard de Liege ahita atwarana na AEK ari mu mwaka we wa mbere. AEK Athens ifite amanota 70, ikurikiwe na PAOK ifite amanota 62 inganya amanota na Olympiacos.
Hakim Sahabo aheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ubwo yari mu mikino ya FIFA Series 2026, nabwo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Estonia ku mukino wa nyuma ibitego 2-0.
Haki m Sahabo yegukanye igikombe cya Shampiyona
AEK Athens yegukanye igikombe cya Shampiyona



Kinyarwanda
English






