issa
Morocco: Imibiri y’abasirikare babiri ba Amerika bashinjwaga ingabo za Morocco yabonetse

May 14, 2026 - 17:26
 0

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ko umurambo w’umusirikare wa kabiri wari waraburiwe irengero mu myitozo ya gisirikare mpuzamahanga yabereye muri Morocco wabonetse, bitanga agahenge ku mwuka mubi wari utangiye kuvuka hagati y’ibi bihugu byombi.

Amakuru ahari avuga ko aba basirikare bombi baburiwe irengero ku wa 11 Gicurasi 2026 mu gace ka Cap Draa gaherereye hafi y’inyanja ya Atlantic, ubwo bari mu myitozo ya gisirikare yahuje ibihugu bitandukanye, ibintu byatumye ingabo za Amerika zikura igitaraganya muri iyi myitozo itarangiye.

Nyakwigendera Mariyah Collington w’imyaka 19 ni we musirikare wa mbere wa Amerika wasanzwe hafi y’inyanja ya Atlantic yapfuye mu gihe imyitozo yakorwaga, bitera umwuka mubi hagati y’ingabo za Amerika n’iza Morocco, nyuma nibwo haje kubura undi musirikare umwe wa Amerika waje kuboneka nyuma yo kuburirwa irengero.

Mu butumwa bwanyujijwe mu itangazo ryashyizwe hanze n’ingabo z'Amerika bwavugaga ko abo basirikare babo babiri bari baraburiwe irengero mu gihugu cya Morocco ubu bamaze kuboneka ndetse imibiri yabo iribuhite yoherezwa aho bakomoka kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi itatu aba basirikare b'Amerika bashakishwa na bagenzi babo bafatanyije n’igisirikare cya Morocco hamwe n’abandi barenga 1,000 b’ibihugu bitandukanye bari muri iyi myitozo yakorewe ku buso burenga kilometero kare 21,000.

Nubwo iperereza rikomeje, amakuru yatangajwe n’umwe mu bayobozi b’igisirikare cy'Amerika avuga ko aba basirikare bashobora kuba baraguye mu nyanja bitewe n’impanuka aho kuba igikorwa cy’iterabwoba cyashinjwaga ingabo za Morocco.

Iyi myitozo yiswe African Lion yakorwaga ni imwe mu ikomeye ikunze guhuza ingabo z’ibihugu bitandukanye bya Afurika ku bufatanye n’iza Amerika hagamijwe kongerera abasirikare imyitozo y’urugamba n’iyo gucunga umutekano w’ibihugu byabo.

May 14, 2026 - 18:08