issa
Rwanda Polytechnic yahaye impamyabumenyi abanyeshuri barenga ibihumbi 3,500

May 14, 2026 - 15:57
 0

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye abanyeshuri barangije amasomo yabo muri Rwanda Polytechnic gukoresha ubumenyi bahawe mu guhanga udushya no kwitegura isoko ry’umurimo rihinduka umunsi ku wundi kubera iterambere ry’ikoranabuhanga n’udushya.

Yabigarutseho kuri uyu wa 14 Gicurasi 2026, ubwo yari umushyitsi mukuru mu muhango wa cyenda wo gutanga impamyabumenyi muri Rwanda Polytechnic, aho yavuze ko ubukungu bw’isi buri guhinduka ku muvuduko munini bitewe n’iterambere ry’ikoranabuhanga n’udushya.

Dr. Nsengiyumva yavuze ko "uburyo abantu bakora, bavugana ndetse n’inganda zikora buri kugenda bihinduka cyane, ibintu bitanga amahirwe mashya ariko nanone bikazana imbogamizi ku rubyiruko rwinjira ku isoko ry’umurimo."

Yagaragaje ko u Rwanda rwafashe icyemezo hakiri kare cyo gushora imari mu guteza imbere ubumenyi ngiro 

Ati "ikoranabuhanga ndetse n’uburezi bushingiye ku bikorwa bifatika, nk’ishingiro ry’iterambere n’ihiganwa ry’igihugu ku rwego mpuzamahanga."

Yakomeje avuga ko igihugu kizakomeza gushyira imbaraga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), kuko ari imwe mu nkingi zifasha mu guhanga imirimo, guteza imbere inganda ndetse no kubaka ubukungu burambye kandi bwihanganira ibibazo.

Minisitiri w’Intebe yanashishikarije aba banyeshuri kurangwa no kwihinduranya n’ibihe, guhanga udushya no gukomeza kwiga ubuzima bwabo bwose, avuga ko ibyo ari ingenzi kugira ngo bazabashe gutsinda mu rugendo rwabo rw’akazi n’iterambere.

Yabibukije ko biteguye neza guhangana n’ahazaza kandi ko igihugu kizakomeza kubashyigikira mu gukoresha amahirwe mashya bagiye guhura na yo.

Muri uyu muhango, abanyeshuri 3,553 bahawe impamyabumenyi zabo. Bashimiwe umuhate, ubufatanye, kwihangana ndetse n’ibitambo bagezeho kugira ngo basoze neza amasomo yabo.

Abayobozi batandukanye babasabye gukoresha ubumenyi n’impano bafite mu gutanga ibisubizo bishya, guteza imbere igihugu no kugira uruhare mu kubaka ejo hazaza heza h’u Rwanda.

Elia Byukusenge Chief Editor at Ukwelitimes, passionate about credible journalism and impactful storytelling.