Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yagaragaje uruhare rw'abaturage mu kubaka ibikorwa remezo
Kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Werurwe 2026 muri Sena y'u Rwanda habereye inama nyunguranabitekerezo kuri politike y'umuganda. Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihigu yagaragaje ko binyujijwe mu muganda rusange abaturage bagize uruhare mu kubaka ibikorwa remezo mu buvuzi, Uburezi n'ibindi bikorwa remezo bifitiye abaturage akamaro.
Muri iyi nama nyunguranabitekerezo yabereye mu Inteko Ishingamategeko mu cyumba cya sena, Minisitiri w’Ubutegetis bw’Igihugu Habimana Dominique mu kiganiro yatanze yagarutse ku ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’igihugu y'umuganda ndetse n'umusaruro wavuye mu muganda.
Minisitiri Habimana,yavuze ko umuganda ari bumwe mu buryo bwo kwihesha agaciro Abanyarwanda bahisemo mu kwishakamo ibisubizo mu buryo burambye, binyuze mu guhuriza hamwe imbaraga z’abaturage bakikemurira ibibazo bahura na byo.
Minitiri Habimana yanagaragaje ko gukora umuganda byunganira ingengo y’imari ya Leta ndetse bigashimangira uruhare rwa buri munyarwanda mu kugera ku iterambere ryifuzwa n'Abanyarwanda.
Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihigu igaragaza ko muri gahunda y'umuganda hakozwe ibikorwa byinshi birimo: Kubaka amavuriro, amashuri n'ibikorwa remezo bijyanye nabyo, guhanga no gusana imihanda, kubaka amateme, Kubaka inyubako zikoreramo inzego z'ibanze nk'imidugudu n'utugari no kubakira abatishoboye badafite amacumbi.
Abitabiriye inama baturutse mu nzego zitandukanye barimo n'ababahagarariye batanze ibitekerezo bigamije kunoza imitegurire n’imikorere y’umuganda.



Kinyarwanda
English







