Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yageze muri Djibouti mu irahira rya Ismaïl Omar Guelleh
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva yageze muri Djibouti aho ahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango w’irahira rya Perezida watowe wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh, uteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 9 Gicurasi 2026.
Akigera muri Djibouti, Minisitiri w’Intebe yakiriwe na mugenzi we wa Djibouti, Abdoulkader Kamil Mohamed, bagirana ibiganiro bigamije gukomeza umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Uyu muhango w’irahira utegerejweho kwitabirwa n’abayobozi batandukanye baturutse mu bihugu bya Afurika no hanze yayo, mu rwego rwo gushyigikira ubuyobozi bushya bwa Perezida Ismaïl Omar Guelleh.
U Rwanda na Djibouti bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubwikorezi ndetse n’ububanyi n’amahanga.



Kinyarwanda
English






