issa
Ngoma: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwica nyina umubyara

May 8, 2026 - 19:04
 0

Umugabo w’imyaka 35 wo mu Karere ka Ngoma mu ntara y'i Burasirazuba yatawe muri yombi akekwaho kwica nyina umubyara w’imyaka 64, akamujugunya mu musarane nyuma akawumenaho beton, bikekwa ko yabitewe n’ideni rya miliyoni 3 Frw yari amurimo.

‎Ibi byabereye mu mudugudu w’Agatonde, Akagari ka Mutenderi, Umurenge wa Mutenderi, AKarere ka Ngoma, mu masaha y’umugoroba wo ku wa 7 Gicurasi 2026.

‎Amakuru aturuka mu baturage avuga ko uyu mugabo yari abereyemo nyina umwenda wa miliyoni 3 Frw. Mu minsi ishize, uwo mubyeyi ngo yari yagiye kumwishyuza amafaranga ye ariko arayamwima, bituma amuregera ubuyobozi. Nyuma ngo ubuyobozi bwarabafashije bemeranya ko azajya amwishyura buhoro buhoro, ndetse yahise atanga ibihumbi 500 Frw avuga ko andi azayamuha.

‎Uyu mubyeyi wari utuye mu Murenge wa Sake, mu ntangiriro z’iki cyumweru yahamagajwe n’umuhungu we amubwira ko agiye kumuha amafaranga asigaye. Akihagera, bikekwa ko yahise amwica, umurambo akawujugunya mu musarane mbere yo guhamagara abafundi ngo bawusukemo beton mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.

‎Nyuma y’icyo gikorwa, uwo mugabo ngo yegereye inzego z’umutekano avuga ko yaburiwe irengero rya nyina, abasaba kumufasha kumushakisha.

‎Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutenderi, Mugabo Daniel, Yemeye aya makuru asobanura ko uwo mugabo yafashwe akekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyina.

‎Yagize ati: “Natwe twamenye amakuru y’umukecuru bikekwa ko yishwe n’umuhungu we. Tukibimenya twahise tujya aho byabereye dushaka umurambo, ubu wabonetse kandi inzego z’umutekano ziri gukora iperereza. Uwo mukecuru ntabwo yari atuye hano, ariko iperereza rirakomeje.”

‎Gitifu Mugabo yavuze kandi ko amakuru bari bahawe ku wa Gatatu ushize, yagarazaga ko uwo mugabo yegereye inzego z’umutekano avuga ko yaburiwe irengero rya nyina abasaba ko bamufasha ku mushaka.

‎Mugabo yasoje akangurira abaturage kujya batanga amakuru ku gihe, cyane cyane mu gihe hari amakimbirane cyangwa kutumvikana hagati y’abagize umuryango, kugira ngo hakumirwe icyaha kitaraba. Yanihanganishije umuryango wa Nyakwigendera

‎Kuri ubu, Umurambo wa nyakwigendera uri mu Bitaro bya Kibungo kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe uwo mugabo afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi mu gihe iperereza rikomeje.

Manishimwe Janvier Political Journalist II Communication Specialist ll Tel:+250785584281

Ngoma: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwica nyina umubyara

May 8, 2026 - 19:04
May 8, 2026 - 22:38