U Rwanda rwashimye Brazil nk’umufatanyabikorwa ukomeye wa Afurika
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Fidelis Mironko, yifatanyije na Ambasade ya Brazil mu Rwanda mu birori bya saa sita byateguwe mu rwego rwo kwizihiza Ukwezi kwa Afurika.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibyo birori byabaye kuri uyu wa 08 Gicurasi 2026, Mironko yashimye umubano mwiza kandi ukomeje kwaguka hagati y’u Rwanda na Brazil, agaragaza ko u Rwanda rubona Brazil nk’umufatanyabikorwa ukomeye wa Afurika mu nzego zitandukanye z’iterambere.
Yavuze kandi ko ibihugu byombi bifitanye umubano umaze igihe kirekire kuko watangiye mu mwaka wa 1981, aho uwo mubano wakomeje gukura no gushimangirwa binyuze mu bufatanye bwa dipolomasi n’ubundi bufatanye mu nzego zitandukanye.
Kuri ubu, u Rwanda na Brazil bihagarariwe n’Abambasaderi baba mu bihugu byombi, ibintu bigaragaza ubushake bwo gukomeza guteza imbere umubano n’ubutwererane hagati y’impande zombi.
Ibi birori byabaye mu gihe u Rwanda rukomeje kwagura ubufatanye n’ibihugu bitandukanye byo ku Isi, by’umwihariko mu guteza imbere ubucuruzi, ishoramari n’ubufatanye mu by’iterambere.



Kinyarwanda
English






