Muhanga: Umusore w’imyaka 24 yagwiriwe n’ikirombe arapfa
Umusore witwa Hagenimana leon, uri mu kigero cy’imyaka 24, wacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko yagwiriwe n’ikirombe ahita apfa.
Ibi byabereye mu mudugudu wa Burerabana, Akagari ka Ruhango, Umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga mu ntara y’amajyepfo, kuwa 07 Gicurasi 2026.
Bamwe mu baturage batuye hafi y’aho byabereye bavuga ko iki kirombe cyari cyarafunzwe na sosiyete RMB, ariko kikaba kikigwamo abantu benshi. Bavuga kandi ko ibikorwa byo kugicukuramo mu buryo butemewe biteza umurindi na bamwe mu bahoze bagikoramo mbere y’uko gifungwa.
Bagira bati “Abagura ayo mabuye y’agaciro acukurwa muri ibyo birombe barazwi neza, ndetse baza ku manywa y’ihangu bagaparika imodoka zabo bagapakira ayo mabuye bakigendera.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yemereye UKWELITIMES aya makuru, avuga ko uwo musore yari ari mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko ari kumwe na bagenzi be babiri. Gusa, ngo bamaze kubona ikirombe kimugwiriye bahise bamusiga aho baratoroka.
Yagize ati “Polisi ikimara kumenya aya makuru yahise igera aho byabereye, isanga yagwiriwe n’ikirombe. Ku bufatanye n’abaturage yahise akurwamo, ajyanwa ku bitaro bya Nyabikenke biherereye muri aka karere ariko birangira yitabye imana.”
Yanasobanuye ko iki kirombe cyari cyarafunzwe na RMB, ariko we na bagenzi be bagikoreramo ubucukuzi butemewe n’amategeko. Kimaze kubagwira, abo bari kumwe bahita bahunga.
CIP Kamanzi yihanganishije umuryango w’uwo musore, anaburira abaturage kwirinda ibikorwa by’ubucukuzi butemewe, avuga ko bishyira ubuzima bw’abantu mu kaga ndetse bikangiza ibidukikije.
Ati “Ibi bikorwa bihanwa n’amategeko kandi Polisi ntizigera yihanganira ababikora. Abifuza gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bakwiye kubisabira uburenganzira muri RMB banyuze mu nzira zemewe n’amategeko, kuko bifasha kurengera umutekano w’abantu n’ibidukikije.”
Yasoje avuga ko Polisi ikomeje gushakisha abo bari kumwe, kugira ngo bashyikirizwe inzego z’ubugenzacyaha.



Kinyarwanda
English






