U Rwanda rwiyemeje kurushaho gushimangira ubufatanye na Koreya y’Epfo
U Rwanda rwitabiriye Inama y’Abayobozi bakuru yabereye i Seoul muri Koreya y’Epfo, yateguwe mu rwego rwo gutegura Inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba Afurika na Koreya y’Epfo iteganyijwe kuba muri uyu mwaka wa 2026.
Muri iyi nama, u Rwanda rwahagarariwe na Virgile Rwanyagatare, ushinzwe Aziya, Uburasirazuba bwo Hagati na Pasifika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.
Abitabiriye iyi nama baganiriye ku buryo bwo gukomeza guteza imbere umubano hagati y’ibihugu bya Afurika na Koreya y’Epfo, hibandwa ku gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye no guhuza ibyihutirwa bizaganirwaho mu nama y’Abaminisitiri.
U Rwanda rwagaragaje ko rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere umubano warwo na Repubulika ya Korea, binyuze mu bufatanye bugamije guteza imbere ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga rishingiye ku guhanga udushya ndetse n’iterambere rirambye.
Ibi bije bikurikira imyaka myinshi y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, aho Koreya y’Epfo yabaye umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b’u Rwanda mu mishinga itandukanye y’iterambere, by’umwihariko mu ikoranabuhanga, uburezi, kongerera ubushobozi urubyiruko ndetse no guteza imbere urwego rw’inganda.
Inama yabereye i Seoul kandi yabaye umwanya wo kungurana ibitekerezo ku mahirwe mashya y’ubufatanye hagati ya Afurika na Koreya y’Epfo, mu rwego rwo guteza imbere ubukungu, guhanga imirimo no kubaka ubufatanye burambye bushingiye ku nyungu rusange.
U Rwanda rwagaragaje ko ruzakomeza gukorana bya hafi na Koreya y’Epfo ndetse n’ibindi bihugu bya Afurika kugira ngo umubano hagati y’impande zombi urusheho gutanga umusaruro ufatika ku baturage.



Kinyarwanda
English






