Umuyobozi mukuru wa Polisi muri Nigeria yapfuye
Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Nigeria, Kanayo Uzuegbu, wari ushinzwe ibikorwa by’umutekano mu Ntara zirimo Abia, Imo na Ebonyi, yitabye Imana azize uburwayi bwa kanseri yari amaranye igihe.
Urupfu rwe rwemejwe na Guverineri wa Leta ya Abia, Alex Otti, ku wa 30 Gicurasi 2026, watangaje ko yatabarutse azize uburwayi bwa kanseri yari amaranye igihe.
Guverineri Otti yavuze ko nyakwigendera yari umwe mu bapolisi beza barangwaga n’ubwitange, umurava n’ubunyamwuga mu bikorwa byo kurindira abaturage umutekano no guhashya imitwe yitwaje intwaro, ndetse ko ari umwe mu bagize uruhare mu kugarura agahenge ku mutekano muri Nigeria.
Guverineri wa Leta ya Abia muri Nigeria, Alex Otti, yavuze kandi ko urupfu rwa Kanayo Uzuegbu ari igihombo gikomeye kuri Polisi y’icyo gihugu, abaturage bacyo ndetse na Afurika yose muri rusange bitewe n’imbaraga yashyiraga mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro yugarije bimwe mu bihugu bya Afurika.
Urupfu rwa nyakwigendera Kanayo Uzuegbu rwashenguye benshi mu batuye Nigeria bitewe n’igipimo cy’umutekano yari amaze kugeza ku bahatuye, by’umwihariko abatuye intara z’Amajyaruguru, Abia, Imo na Ebonyi.
Abatuye Nigeria bakomeje gusaba ko yahabwa icyubahiro, Leta igashyiraho ikiruhuko cy’umunsi cyo kumwibuka no kumusezera mu gihugu hose kubera uruhare yagize mu kurengera abaturage, uretse ko ibyo nta cyo biratangazwaho na Leta ya Nigeria.



Kinyarwanda
English






