Abagenzi bava muri RDC na Uganda bagenewe inzira yihariye i Nairobi
Guverinoma ya Kenya yatangaje ko yashyizeho ingamba zidasanzwe zigamije gukumira ko icyorezo cya Ebola cyinjira muri iki gihugu, aho ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Jomo Kenyatta hashyizweho ahantu hihariye ho kwakirira no gusuzuma abagenzi baturutse mu bihugu byugarijwe n’iki cyorezo.
Ibi byatangajwe n’Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima ya Kenya, Mary Muthoni, ubwo yasuraga iki kibuga cy’indege kugira ngo arebe uko gahunda yo gukaza ingamba zo kwirinda Ebola iri gushyirwa mu bikorwa.
Muthoni yavuze ko abagenzi baturutse mu bihugu byibasiwe na Ebola bazajya banyura ku muryango wa 16 (Gate 16), aho bazajya babanza gukorerwa isuzuma ry’ubuzima mbere yo kwemererwa gukomeza urugendo rwabo. Iyi gahunda ireba cyane cyane abaturuka muri Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Yasobanuye ko inzego zishinzwe umutekano n’ubuzima ku Kibuga cy’Indege cya Jomo Kenyatta zongerewe ubushobozi bwo gukurikirana abinjira n’abasohoka, mu gihe umuryango wa 16 uzajya ukoreshwa by’umwihariko n’abagenzi baturutse mu duce twugarijwe na Ebola.
Muthoni yavuze ko izi ngamba zigamije kurinda abaturage ba Kenya no gukomeza gukaza uburyo bwo kugenzura ibyorezo bishobora kwinjira mu gihugu binyuze ku mipaka n’ibibuga by’indege.
Yagaragaje ko kugeza ubu nta murwayi wa Ebola cyangwa umuntu ugaragaza ibimenyetso by’icyo cyorezo uraboneka muri Kenya, ariko ashimangira ko Guverinoma izakomeza kuba maso no gufata ingamba zose zikenewe kugira ngo iki cyorezo kitagera muri iki gihugu.
Virusi ya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo yagaragaye bwa mbere muri Uganda hagati ya 2007 na 2008, aho yanduye abantu 149 igahitana 37. Nyuma yaho, mu 2012, yongeye kuboneka muri RDC mu gace ka Isiro, yandura abantu 57, ihitana 29.
Raporo zitandukanye zigaragaza ko kuva ubu bwoko bwa Ebola bwongeye kugaragara muri RDC, bwamaze kwandura abantu barenga 1.000 ndetse bukaba bwarahitanye abarenga 200. Muri Uganda ho hamaze kwandura abantu icyenda, umwe muri bo akaba yarapfuye azize iyi ndwara.



Kinyarwanda
English






