issa
Ingabo na Polisi mu gikorwa cyo kuvura abaturage: Inzobere zageze mu Bitaro bya Munini

Jun 1, 2026 - 18:38
 0

Inzobere z’abaganga zatangiye kuvura abaturage mu Bitaro bya Munini biherereye mu Karere ka Nyaruguru, mu rwego rwa gahunda y’ibikorwa bihuriweho n’Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda bigamije guteza imbere imibereho myiza n’iterambere by’abaturage.

Iyi gahunda y'ingabo z'u Rwanda na Polisi, iteganyijwe kumara ukwezi kumwe, aho biteganyijwe ko abaturage bagera ku bihumbi 12 bazahabwa serivisi z’ubuvuzi. Abazavurwa barimo abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru ndetse n’abaturuka mu tundi turere tw’Igihugu.

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Munini bwatangaje ko uku kuhagera kw’inzobere z’abaganga ari amahirwe akomeye ku baturage, kuko bifasha kuvura indwara zimwe na zimwe zari zisanzwe zisaba kohereza abarwayi mu bindi bitaro bifite ubushobozi bwisumbuyeho.

Bwagaragaje ko iyi gahunda izatuma abaturage babona serivisi z’ubuvuzi bwihariye hafi yabo, bikabafasha kugabanya amafaranga n’igihe bakoreshaga bajya gushakira ubuvuzi ahandi.

Abaturage bakomeje gushishikarizwa kwitabira izi serivisi kugira ngo babashe kwisuzumisha no kuvurwa indwara zitandukanye n’inzobere zabugenewe.

Elia Byukusenge Chief Editor at Ukwelitimes, passionate about credible journalism and impactful storytelling.

Ingabo na Polisi mu gikorwa cyo kuvura abaturage: Inzobere zageze mu Bitaro bya Munini

Jun 1, 2026 - 18:38
Jun 1, 2026 - 18:40