issa
Nyanza: Gitifu w’Akagari ka Mushirarungu yirukanwe ku kazi

Jun 2, 2026 - 06:37
 0

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mushirarungu, mu Murenge wa Rwabicuma, Akarere ka Nyanza ho mu ntara y'Amajyepfo, yirukanwe ku kazi, ibyo abamuzi bavuga ko bifitanye isano n’imyitwarire ye n’uburyo yitwaraga mu kazi.

Amakuru agera kuri UkweliTimes avuga ko uwo muyobozi yirukanwe kubera byinshi azira, birimo kutuzuza neza inshingano ze mu mirimo yari ashinzwe no kudakoresha Umuganda rusange usanzwe ukorwa ku wa Gatandatu, akawimurira ku Cyumweru nubwo na bwo utigeze ukorwa.

Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza kuri telefone ntitwabubona, icyakora amakuru akomeza avuga ko uwo Gitifu bikekwa ko yanafashaga bamwe mu bacuruza utubari mu kagari yari ayoboye gukora amasaha arenze ayemewe, uretse ko ibyo ari ibivugwa n’abatuye aho yayoboraga nubwo bitaremezwa neza n’inzego zishinzwe iperereza.

Kugeza ubu, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza ntiburatangaza ku mugaragaro impamvu nyirizina zose zatumye uwo muyobozi asezererwa ku kazi, gusa amakuru ava mu baturage no mu bakurikiranye iki kibazo agaragaza ko kwirukanwa kwe gushingiye ahanini ku byaha by’imyitwarire n’imikorere idahwitse byari bimaze igihe bimuvugwaho.

Jun 2, 2026 - 06:47