Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yageze muri Guinée équatoriale mu nama ya OACPS
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yageze mu mujyi wa Malabo muri Guinée Equatoriale, aho azahagararira Perezida Kagame mu Nama ya 11 y'Abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bahuriye mu Muryango w'Ibihugu bya Afurika, Karayibe na Pasifika.
Iyi nama izabera mu kigo mpuzamahanga cy’inama cya Sipopo International Conference Centre kuva ku wa 28 kugeza ku wa 29 Werurwe 2026, aho Minisitiri w’Intebe ahagarariye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Akigera ku kibuga cy’indege cya Malabo, Minisitiri w’Intebe yakiriwe na mugenzi we wa Guinée équatoriale, Manuel Osa Nsue Nsua.
Iyi nama ihurije hamwe abayobozi b’ibihugu bigize OACPS byo muri Afurika, Karayibe ndetse na Pasifika, igamije kungurana ibitekerezo ku bibazo bitandukanye bireba iterambere n’imikoranire mpuzamahanga.
Mu biganiro biteganyijwe, hazibandwa ku bufatanye hagati y’ibihugu biri mu majyepfo y’isi (South–South cooperation), iterambere ry’ubukungu, ibibazo bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, ndetse no gushyira mu bikorwa amasezerano ya Samoa hagati ya OACPS n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Iyi nama biteganyijwe ko izasozwa hatangazwa Itangazo rya Malabo, rizagena umurongo w’ibikorwa by’uyu muryango mu gihe kiri imbere.



Kinyarwanda
English








