issa
Nyanza: Abaganga bashinjwe kurangarana umubyeyi bitabye urukiko

May 14, 2026 - 15:30
 0

Abaganga batatu bakorera ku Bitaro by’Akarere bya Nyanza, bitabye urukikiko rw’ibanze rwa Busasamana, aho baburanye ku ifungwa n’ifungurwa ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake. Bashinjwa gusiragiza umubyeyi wari ugiye kubyara umwana akaza gupfa, gusa abaregwa bo bakabihakana.

Abaregwa ni Dr. Dukundane Jean Marie Vianney, Munyaneza Emmanuel na Habimana Festus, aho bitabye urukiko ku wa 13 Gicurasi 2026.

Ubushinjacyaha burabarega icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake aho bivugwa ko basiragije umubyeyi wari ugiye kubyara umwana, bikarangira umwana apfuye.

Ubushinjacyaha busobanura ko ku wa 16 Ukwakira 2025 ku mugoroba, bakiriye umubyeyi wari utwite ngo bamubage, yoherejwe n’Ikigo Nderabuzima cya Gahombo, giherereye mu Murenge wa Kigoma, maze ageze ku Bitaro bya Nyanza, abaganga baramurangarana aho kumuha ubufasha bwihuse.

Ubushinjacyaha bwavuze ko abaganga bamusiragije bamwaka fotokopi y’indangamuntu y’umukuru w’umuryango akabereka numero z’irangamuntu y’umukuru w’umuryango maze barabyanga.

Uhagarariye ubushinjacyaha yagize ati ‘‘Byarangiye yibyaje kuko yasiragijwe, umwana arapfa.”

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko ibyo buvuga bishingira ku buhamya bw’umuforomo wo ku kigo nderabuzima cya Gahombo wavuze ko umubyeyi iyo yitabwaho neza mbere, umwana we atari gupfa, ndetse ngo na nyina w’uriya mubyeyi wari umurwaje yavuze ko abaganga basiragije umubyeyi kugeza umwana apfuye, ndetse n’umugabo w’uyu mubyeyi wavuze ko bamutelefonnye yakwa indangamuntu kandi yari ari kure, ibyatumye ngo abaganga banga kwakira umubyeyi bose bakajya bamunyuraho aho ku mufasha.

Aba baganga bo baburanye bahakana ibyo baregwa, bavuga ko ubusanzwe batakira umuntu uko yaje, ahubwo bakira umuntu bitewe n’uko arembye.

Bavuze ko uriya mubyeyi bamwakiriye neza bamwambika ibigenerwa umubyeyi ugiye kubagwa maze haza undi mubyeyi uri kuva cyane bahita bamuheraho, maze basoje kumubyaza haza undi mubyeyi na we wari umeze nabi, bahita bamwitaho kandi byose ngo byabaga babanje gusobanurira umubyeyi wa mbere akabyumva ndetse akabyemera ko babanza abandi kuko ari bo bari bababaye cyane.

Berekanye ko umubyeyi ubarega, we inda ye yari ifite amezi arindwi, ngo yababwiye ko ashaka kwituma, bamushyira ku gitanda, ahita abyara umwana unaniwe arapfa.

Bavuze kandi ko nta bugenzuzi bw’ibyangombwa bajya bakora kuko baba batabishinzwe, ahubwo haba hari abashinzwe kugenzura ibyangombwa bidakorwa n’abaganga, ibyo baheraho bavuga ko ntawamubajije fotokopi y’indangamuntu.

Uwunganira abaregwa we yabwiye urukiko ko abakiliya be nta cyaha bakoze, ahubwo ko uriya umubyeyi yaje bakamwakira bagera n’aho bamushyira aho gutegerereza ngo yitabweho, bityo nta cyaha gikwiye kubahama.

Aba baganga batawe muri yombi ku wa 28 Mata 2026, bahita bafungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza. 

May 14, 2026 - 15:31