Nyakabanda: Abanyeshuri babangamiwe n’uburyo birizwa hanze kubera umusatsi
Abanyeshuri biga ku Kigo cya Kabusunzu giherereye mu Murenge wa Nyakabanda, baravuga ko babangamiwe cyane n’uburyo bahora birukanwa bazizwa ko bafite imisatsi myinshi.
Ibi aba banyeshuri babitangarije UKWELITIMES kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Gicurasi 2026.
Ubwo umunyamakuru yasangaga aba banyeshuri hanze y’ikigo ahagana saa ine n’igice z’amanywa yo kuri uyu wa Kane, bamubwiye bamubwiye ko babajujijwe kwinjira mu kigo kubera ko bafite imisatsi.
Aba banyeshuri bavuga ko batiyumvisha impamvu bahora birukanwa kubera imisatsi ndetse batazi impamvu ubuyobozi bwabo bubangira ko biyogosheshereza mu Kigo bigamo kandi habamo saloon de coiffure.
Umwe yagize ati “ Batwirukanye ngo dufite umusatsi noneho ikibabaje n’uko banze ko tuniyogosheshereza mu kigo kandi habamo saloon ubu abakobwa bigiriye kwisurira inshuti zabo abandi bari kwizererera.”
Undi yagize ati “ Ubu tumaze amasaha atatu hanze banze ko twinjira kandi tuba twaturutse kure.”
Umugore witwa Uwera Alice, we yabwiye UKWELITIMES, ko benshi mu banyeshuri biga kuri iki kigo cya Kabusunzu bamaze kuba ibirara kubera uburyo bahora birukanwa.
Ati “ None se bariya si abakobwa buzuye mu muhanda ubuse nibajya kwisurira abasore bakaza gutaha bugorobye iwabo bari bubimenye?si ko se baterwa inda? Ibi rwose sibyo mubakorere ubuvugizi.”
Uyu mubyeyi yongeyeho ko ababyeyi bafite abana biga muri iki kigo bahangayikishijwe n’uburyo abana babo nta bwishingizi bagira.
Ati “ Ejo bundi hari umwana wiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza haje umuyaga umena ikirahuri maze kiramukomeretsa ukuboko kose ariko bahise bahamagaza iwabo baba aribo bajya kumuvuza kandi yakomerekeye mu Kigo kuko nta bwishingizi abanyeshuri bagira.”
UKWELITIES, yahamagaye umuyobozi mushya w’ikigo cya Kabusunzu kugira ngo imubaze kuri ibi bibazo ariko ntiyabasha kwitaba telefone ye.
Abana biga ku Kabusunzu birirwa mu muhanda ababyeyi babo bazi ko barimo kwiga



Kinyarwanda
English






