Minisitiri w’ubuzima yasuye Rusizi kugenzura uko biteguye guhangana na Ebola
Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr. Sabin Nsanzimana, yasuye Akarere ka Rusizi, mu ntara y'i Burengerazuba mu rwego rwo gukurikirana uko ingamba zo kwirinda no gukumira icyorezo cya Ebola zihagaze muri aka karere gahana imbibi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse n'u Burundi.
Muri uru ruzinduko rwabaye ku wa 27 Gicurasi 2026, Minisitiri Nsanzimana yagiranye ibiganiro n’abashinzwe gukumira ibyorezo ndetse n’inzego z’ubuzima zikorera muri Rusizi, hagamijwe kureba uko ibikorwa byo kwitegura no gukumira Ebola bikorwa ku mipaka no mu baturage.
Abashinzwe ubuzima bagaragaje ko bakomeje gukaza ingamba zo gukumira iki cyorezo, harimo gukurikirana abafite ibimenyetso bikekwa, gukangurira abaturage kugira isuku no kwihutira kwivuza igihe bagize ibimenyetso bidasanzwe.
Muri uru ruzinduko kandi, habaye umwitozo-ngiro ndetse n’amahugurwa byibanze ku buryo bwo guhangana na Ebola, uburyo bwo kwirinda ikwirakwira ryayo no gutanga ubutabazi bwihuse mu gihe habonetse umuntu ukekwaho uburwayi.
Minisiteri y’Ubuzima ikomeje gushimangira ko nubwo nta Ebola iragaragara mu Rwanda, gukomeza kwitegura no gukaza ubwirinzi ari ingenzi mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage.



Kinyarwanda
English






