Nduhungirehe yashimye umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Suwede
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yifatanyije na Ambasade ya Suwede mu Rwanda mu kwizihiza umunsi mukuru w’Igihugu cya Suwede.
Ni ibirori byabaye ku mugoroba wo ku wa 27 Gicurasi 2026, byateguwe na Amasade ya Suwede mu Rwanda, byitabiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse n’inshuti z’ibihugu byombi.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, Minisitiri Nduhungirehe yashimye umubano mwiza umaze igihe hagati y’u Rwanda na Suwede, avuga ko ibihugu byombi bikomeje gukorana neza mu nzego zitandukanye zirimo iterambere, ubutwererane ndetse n’ububanyi n’amahanga.
Yagaragaje ko uwo mubano umaze imyaka myinshi ushingiye ku bwubahane no gukorera hamwe hagamijwe inyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.
U Rwanda na Suwede bisanzwe bifitanye umubano mu nzego zirimo uburezi, iterambere rirambye, uburenganzira bwa muntu ndetse no guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga.



Kinyarwanda
English






