Mu Rwanda hazatangwa ibitambo by'amatungo arenga ibihumbi 3 mu kwizihiza Eid Al Adha
Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, bwatangaje ko ku munsi wa Eid Al Adha urimo kwizihizwa hari butangwe ibitambo ku matungo 3,078.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Gicurasi 2026, ubwo abayisilamu bizihizaga umunsi wa Eid Al Adha.
Aya matungo azatangwamo ibitambo mu Turere twose agizwe n'inka 1894 n’ihene 1182 ndetse bikaba biteganyijwe ko azatangwamo ibitambo mu gihe cy’iminsi ine.
Mufti w’u Rwanda Sheikh Musa Sindayigaya, yavuze ko muri ayo matungo harimo atangwa n’abafatanyabikorwa, yose azasaranganywa mu buryo bwiza mu gihugu hose.
Yagize ati "Hagiye gukurikiraho gahunda yo kujya kubaga biriya bitambo, tuba twarasabye uburenganzira mu nzego zitandukanye, twaramenyesheje iyi gahunda. Ubu nicyo kigiye gukurikiraho, kandi biteguye neza ku buryo burimo ubuhuzabikorwa bwiza kugira ngo bisaranganywe kuko Uturere 30 twose gahunda yo kutugeramo irahari."
Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, bwanatangaje ko muri uyu mwaka Abayisilamu b’Abanyarwanda bashoboye kujya gukora umutambagiro mutagatifu ari 72 barimo 62 bagiye muri gahunda isanzwe y’uwo muryango yo gufasha Abanyarwanda kujya gukora umutambagiro mugatifu hamwe n’abandi 10 mu buryo bwihariye bw’abashyitsi b’umwami wa Arabia Saoudite.
Bamwe mu bayisilamu babwiye UKWELITIMES, ko uyu munsi wa Eid Al Adha ukomeye mu mateka yabo
Karimu Kagabo yagize ati "Utwibutsa ubwo intumwa aburahamu yari agiye gutamba umwana wayo w'ikinege maze Imana ikamushumbusha intama akaba ariyo abaga."
Yongeyeho ko kuri uyu musi mu byo baba basabwa harimo no gufasha abatishoboye no kurangwa n'ibikorwa byiza.



Kinyarwanda
English






