issa
Canada yafatiye ingamba abagenzi baturuka muri RDC na Uganda kubera Ebola

May 27, 2026 - 13:57
 0

Guverinoma ya Canada yatangaje ko yashyizeho ingamba z'ubwirinzi zidasanzwe zigamije kugabanya ibyago byo kwirinda no gukwirakwiza icyorezo cya Ebola, cyane cyane ku bagenzi baturuka mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Uganda.

Amakuru dukesha Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, yemeza ko abantu baturuka muri ibyo bihugu batemerewe kwinjira muri Canada mu gihe cy’iminsi 90, guhera kuri uyu wa gatatu.

Iyi myanzuro yafashwe nyuma y’uko hagaragaye impungenge z’ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola mu bice bimwe bya RDC na Uganda, nk'ibihugu bimaze igihe bihanganye n’iki cyorezo.

Minisiteri y’Ubuzima ya Canada yavuze ko ibyo byemezo bigamije kurinda ubuzima bw’abaturage bayo no gukaza igenzura ku mipaka, by’umwihariko ku bibuga by’indege mpuzamahanga byakira umubare munini w’abagenzi.

Reuters yananditse ko abagenzi bajya muri Canada bavuye mu bihugu birimo Ebola bazakorerwa igenzura harimo kubazwa amakuru y’ingendo bakoze no gukurikiranwa n’inzego z’ubuzima mu gihe cyari icyo cyose.

‎Ebola ni indwara yandura binyuze mu guhura n’amaraso cyangwa andi matembabuzi y’umuntu wanduye. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rikomeje gukorana n’ibihugu bitandukanye mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo no gukumira ko cyakwira kwira ku rwego mpuzamahanga.

‎Uganda na RDC byombi byagiye bihura n’ibihe bitandukanye by’iki cyorezo mu myaka yashize, aho cyahitanye abantu benshi kandi kikagira ingaruka ku buhahirane, ubukerarugendo ndetse n’ingendo mpuzamahanga.

‎Guverinoma ya Canada ivuga  ko izakomeza guhangana no gukurikiranira hafi ubuzima bw’iki cyorezo , ndetse ikanafata izindi ngamba z'ubwirinzi mu gihe bizaba ari ngombwa.

Manishimwe Janvier Political Journalist II Communication Specialist ll Tel:+250785584281

Canada yafatiye ingamba abagenzi baturuka muri RDC na Uganda kubera Ebola

May 27, 2026 - 13:57
May 27, 2026 - 14:04