Kenya: Yanzuye gukomeza umushinga w’ikigo cyo kwita ku banyamerika banduye Ebola
Guverinoma ya Kenya yatangaje ko yakomeje umushinga wo kubaka ikigo kigiye kwifashishwa mu gushyira mu kato no kwita ku banduye icyorezo cya Ebola nubwo ari umwanzuro Urukiko Rukuru rwari rwahagaritse.
Ku wa 30 Gicurasi leta ya Kenya yashyize hanze itangazo rishya rivuga ko yakomeje umushinga ifatanyije na leta zunze ubumwe za Amerika wo kubaka ikigo cyo gufashirizamo abanyamerika banduye n'abakekwaho kwandura icyorezo cya Ebola cyugarije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.
Uyu mushinga ku ikubitiro wari watewe utwatsi n’Urukiko Rukuru rwa Kenya rwari rwasohoye icyemezo cy’agateganyo kiburizamo ishyirwa mu bikorwa ryawo uretse ko haje kubaho ibiganiro hagati ya Leta ya Kenya na Amerika bakemeranya kuwukomeza.
Iki kigo kigiye kujya cyakira abanyamerika banduye n'abakekwaho kwandura Ebola baturutse mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Minisiteri y’Ubuzima ya Kenya ivuga ko uwo mushinga wo kubaka ikigo cyo kwita ku banyamerika banduye Ebola wemerewe gukomeza mu rwego rwo kongerera igihugu ubushobozi, imbaraga n’ubumenyi bwo guhangana n’indwara z’ibyorezo.
Amakuru ahari kugeza ubu ni uko itsinda rya Amerika ry’inzobere mu kurwanya Ebola ryamaze kugera mu gihugu cya Kenya ku birindiro bya gisirikare bya Laikipia ahateganyijwe kubakwa icyo kigo mu majyaruguru ya Nairobi.
Impaka zikomeje kwiyongera muri Kenya hagati y’abaganga, amashyirahamwe y’ubuvuzi n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’abaturage b’igihugu bavuga ko kubaka icyo kigo bigiye kongera ibyago byo kwikururira icyorezo cya Ebola mu gihugu cyabo cyari kimeze neza nta murwayi wacyo wahagaragaraga, banibaza impamvu icyo kigo kigiye kubakwa muri Kenya aho kubakwa hafi y’aho icyorezo kiri muri RD Congo.
Urukiko Rukuru rwa Kenya rwatangaje ko urubanza kuri iki kibazo ruzasubukurwa ku itariki ya 2 Kamena 2026, ahazareberwa niba uwo mushinga wemerwa gukomeza burundu cyangwa ugahagarikwa ku bw’inyungu z’abaturage.



Kinyarwanda
English






