Intsinzi ya PSG yaraje abarenga 400 muri gereza
Abantu barenga 400 batawe muri yombi nyuma y’imirwano hagati y'abakunzi b'umupira w'amaguru n'abapolisi mu bice bitandukanye by’igihugu cy'Ubufaransa, yaje ikurikiye intsinzi ya Paris Saint-Germain yegukanye UEFA Champions League itsinze Arsenal Fc kuri penaliti 4-3, nyuma y'uko amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1.
Mu rwego rwo gucunga umutekano, ubwo ibihumbi by’abakunzi b’iyi kipe byari mu birori byo kwishimira igikombe, inzego z’umutekano zari zohereje abapolisi benshi cyane cyane mu murwa mukuru, i Paris. Icyakora, mu bice bimwe na bimwe habaye ibikorwa by’urugomo byahungabanije ubuzima busanzwe ndetse n’ingendo rusange.
Polisi y'u Bufaransa igeze i Paris gucunga umutekano wari zambye
Abari mu kwishimira intsinzi bacanye ibishashi bya fireworks, bangiza ibikorwa remezo bitandukanye ndetse bashyamirana na Polisi y'icyo gihugu. Ibyo byatumye ibikorwa byo gutwara abantu n’ibintu birimo bisi na gari ya moshi bihagarara by’agateganyo mu duce tumwe na tumwe.
Abishimiraga intsinzi ya PSG bacanye ibishashi bya Fire works, byangije ibikorwaremezo
Minisitiri w’Umutekano w'u Bufaransa, Laurent Nuñez, yatangaje ko abantu 416 bari bamaze gufatwa ku rwego rw’igihugu hose, muri bo 283 bakaba bari bafatiwe mu mujyi wa Paris. Yanemeje ko abapolisi barindwi bakomerekeye muri ibyo bikorwa, umwe muri bo akaba yakomeretse bikomeye.
Mu duce turimo Champs-Élysées no hafi ya Parc des Princes, aho abantu benshi bari bateraniye bakurikirana umukino, abashinzwe umutekano bakoresheje ibyuka biryana mu maso kugira ngo basubize ibintu mu buryo. Hari kandi ibinyabiziga n’ibindi bikoresho byangiritse.
Ibinyabiziga n'ibindi bikoresho byinshi byangiritse bikomeye
Ibi bibaye nyuma y’umwaka umwe gusa PSG yanditse amateka yo kwegukana iri rushanwa ku nshuro ya mbere. Icyo gihe na bwo habaye ibikorwa by’urugomo byahitanye abantu babiri, abandi benshi barakomereka, mu gihe abatari bake nabwo batawe muri yombi n’inzego z’umutekano.
Nubwo iyi ntsinzi yongeye kugaragaza PSG ko ari ikipe ikomeye ku mugabane w’i Burayi, ibyishimo byo kwizihiza igikombe byongeye kuzamo ibikorwa by’umutekano muke byatumye hafatwa ingamba zihamye zo guhangana n’abatezaga imvururu.



Kinyarwanda
English






