issa
RDC: Abantu batandatu barimo umunyarwenya Shukurani Nzanzu Mangese bishwe

May 31, 2026 - 12:29
 0

Abantu batandatu bishwe mu gitero cyagabwe ku ngando y’Abapygmée iherereye mu gace ka Ngadi mu Mujyi wa Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye zo muri RDC avuga ko icyo gitero cyabaye mu mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 30 Gicurasi 2026, kikaba cyarashyizwe ku barwanyi b’umutwe wa Allied Democratic Forces (ADF) ukomoka muri Uganda. 

Mu baguye muri icyo gitero harimo n’umunyarwenya wari uzwi cyane muri Beni witwa Shukurani Nzanzu Mangese, wari ukunzwe cyane mu bikorwa by’imyidagaduro n’ubukangurambaga binyuze mu rwenya. Urupfu rwe rwakomeje gutera agahinda benshi mu batuye aka gace. 

Iki gitero kibaye mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje kwibasirwa n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro, by’umwihariko ADF ishinjwa kwica abaturage benshi no gusenya ibikorwa byabo mu turere twa Beni na Ituri. Mu byumweru bishize, uyu mutwe nanone washinjwe ibindi bitero byahitanye abaturage benshi muri utu duce. 

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa RDC ntiburatangaza ingamba nshya zafashwe nyuma y’iki gitero, mu gihe abaturage bakomeje gusaba ko umutekano wakongerwa kugira ngo bahagarike ubwicanyi bukomeje kubibasira. 

Elia Byukusenge Chief Editor at Ukwelitimes, passionate about credible journalism and impactful storytelling.