Mufti yavuze ku kibazo cya Adhan ya mu gitondo abayisilamu bagejeje kuri Perezida Kagame
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa yavuze ku kibazo cy’umuhamagaro (Adhan) wa mu gitondo abayisilamu bagejeje kuri Perezida Kagame ubwo yahuraga nabo ku wa 25 Werurwe 2026.
Icyo gihe umwe mu bayisilamu yagize ati “Hari ikintu kitubabaza cyane, wenda ni uko tutasobanukiwe muradufasha. Rwose kuba guhamagarira abantu gusenga mu gitondo byarahagaze, biratubabaza kuba byaravuyeho. Kuriya bahamagara abantu ngo bajye gusenga mu gitondo ntabwo bikibaho.”
Perezida Kagame yamusubije ko ibyo byoroshye kubisuzuma. Yagize ati “Ibyo biroroshye kubisuzuma na byo.”
Yahise asaba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu gusuzuma icyo kibazo, bakamenya niba ntacyakorwa gutora Adhan bigasubizwaho.
Ku wa 27 Gicurasi 2026, abanyamakuru bagiranye ikiganiro na Mufti w’u Rwanda Sheikh Sindayiga nyuma y’isengesho rya Eid Al Adha ryabereye kuri Pele Stadium i Nyamirambo bamubajije aho bageze bakurikirana ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ubusabe bw’uwo muhamagaro wa mugitondo (Adhan), asubiza ko ubusanzwe mu gitondo uretse kuba udatorerwa ku ndangururamajwi, mu musigiti ho bisanzwe bikorwa.
At "Byumvikane neza, Adhan ubundi iratorwa, kereka iya mugitondo kandi ubwo igishaka kuvugwa hano ni kundangururamajwi kuko iyo mu musigiti iratorwa. Izindi enye zisigaye zitorwa ku ndangururamajwi."
Mufti Sindayigaya yakomeje avuga ko nk’uko Perezida Kagame yabihaye umurongo akabishinga Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, nk’Umuryango w’Abayisilamu na bo baticaye bakomeje kubikurikirana.
Yagize ati "Nibyo twarakurikiranye, maze kuvugana inshuro zitari nke na nyakubahwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ni nawe wari uhari barabimushinze kugira ngo abikurikirane rero turi gukorana, turavugana kandi yambwiye y’uko twihangana bari kureba inzira byakorwamo, ndumva rero turi gukora ibisabwa kandi nawe ari kubikurikirana."
Umuhamagaro wa Adhan cyangwa isengesho rya mu gitondo rigize amasengesho atanu aba agomba gukorwa n’Aba-Islam ku munsi, ibi bikaba biri mu bigize inkingi z’ukwemera kwabo. Uyu muhamagaro ukoreshwa n’indangururamajwi mu rwego rwo kwibutsa n’Aba-Islam badaturiye imisigiti.
Ku tariki ya 15 Werurwe 2022, ni bwo Polisi yatangaje ko umuhamagaro wa mu gitondo (Adhan) ugamije gushishikariza Aba-Islam kwitabira amasengesho wahagaritswe kubera ko uteza urusaku, kandi bikaba bibujijwe n’amategeko.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa yavuze ku kibazo cy’umuhamagaro (Adhan) wa mu gitondo



Kinyarwanda
English






