issa
Muhanga: 9 bafashwe bari kugura no gucukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe

May 26, 2026 - 12:55
 0

Polisi ikorera mu Karere ka Muhanga yafatiye mu cyuho abantu icyenda mu Kagari ka Butare mu Murenge wa Kabacuzi bari mu bikorwa binyuranyije n’amategeko birimo kugura no gucukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'amajyepfo CIP Hassan Kamanzi, yabwiye UKWELITIMES, ko aba bantu bafatiwe mu bikorwa bigamije gukumira ibyaha muri iyo Ntara.

Yavuze ko mu bafashwe harimo batanu bakekwaho gushora urubyiruko mu bikorwa bigayitse by' ubucukuzi bunyuranyije n'amategeko ndetse bafatanwe amabuye y'agaciro Toni imwe n'ibiro 123 by'amabuye ya Coltan na Gasegereti bivanze mu gihe abandi bane bafashwe bari mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe.

Abafashwe n'ibyo bafatanwe bafungiwe kuri Sitation ya Polisi ya Kiyumba aho Ubugenzacyaha bwatangiye kubakurikirana 

Police irashimira byimazeyo abaturage bakomeje kwimakaza muri bo umuco mwiza wo gutangira amakuru ku gihe kandi vuba hagamije gukumira ibyaha.

Police na none iributsa abo bantu bake bakishorara mu bikorwa bigayitse bigamije guhungabanya umutekano n’ituze by’abaturage kubireka kuko amayeri bakoresha Police ikomeje kuyatahura bityo uwi ariwe wese uzajya abikinisha azajya afatwa ashyikirizwe Ubugenzacyaha amategeko yubahirizwe.