issa
Mukura VS ntiri kujya imbizi n’abasifuzi 

May 26, 2026 - 11:47
 0

Ikipe ya Mukura Victory Sports ikomeje kutavuga rumwe n’abasifuzi , nyuma yo kongera gutanga ikirego muri FERWAFA ishinja abasifuzi kuyirenganya mu mukino wayihuje na Gicumbi FC.

Uyu mukino wabaye ku Cyumweru tariki ya 25 Gicurasi 2026 kuri Sitade ya Gicumbi, warangiye Gicumbi FC itsinze ibitego 3-2, nubwo Mukura VS yari yabanje kuyobora umukino itsinze ibitego bibiri hakiri kare.

Impaka zikomeye zabaye ku gitego Mukura VS ivuga ko yiBwe, nyuma ya Kufura yakubise umutambiko w’izamu umupira ukamanuka hafi y’umurongo mbere y’uko Mutsinzi Patrick awushyira mu izamu. Umusifuzi wo ku ruhande, Ndayisaba Saidi Hamiss, yahise yerekana ko habayeho kurarira igitego kirangwa.

Nyuma y’uyu mukino, Mukura VS yahise yandikira FERWAFA isaba ubutabera, ibintu bikomeje kugaragaza umwuka mubi hagati y’iyi kipe n’abasifuzi.

Mu mwaka umwe w’imikino gusa, Mukura VS imaze gutanga ibirego bitanu bijyanye n’imisifurire. Muri byo harimo ibyo yatanze nyuma y’imikino yahuyemo na APR FC, Rayon Sports, AS Muhanga na Rutsiro FC, aho yakunze kuvuga ko hari ibyemezo byayibujije kubona amanota cyangwa ibitego byayo bikangwa mu buryo butayishimishije.

Mukura VS ubu iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 46, ikaba isigaje umukino umwe uzayihuza n’Amagaju FC.

Image

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Mukura VS ntiri kujya imbizi n’abasifuzi 

May 26, 2026 - 11:47
May 26, 2026 - 11:56