issa
Murenzi Abdallah yagiriye icyizere abatoza mu kugura abakinnyi bashya

Jun 2, 2026 - 11:28
 0

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yagaragaje ko afitiye icyizere abatoza ndetse n’umuyobozi wa tekenike mu kugura abakinnyi no kongerera amasezerano abo arangiye.

Ibi perezida yabigarutseho mu kiganiro yahaye abakinnyi ku cyumweru tariki 31 Gicurasi 2026, mu musangiro wo kwishimira uko uyu mwaka w’imikino wagenze hishimirwa ibikombe by’ikipe y’abagore ndetse n’umwanya wa kabiri ku bagabo.

Muri iki kiganiro yahaye abari muri ibi birori, Perezida wa Rayon Sports Murenzi Abdallah yagaragaje ko hari umuntu wigeze kumubwira ko ngo Rayon Sorts yahagurukiwe n’abantu benshi bimeze nko kurwana na OTAN.

Yagize ati “ Abatoza barakoze cyane, hari umuntu wambwiye ngo Rayon Sports tumeze nk’abarwana na OTAN, abantu bose baraduhagurukiye, baradukoranira.” Yakomeje yibutsa abakinnyi ko mu gihe cy’ukwezi kumwe bazaba bongeye gutangira imyitozo abasaba kutaryama ngo bibagirwe gukora imyitozo kugira ngo batazagaruka barabyibushye.

Murenzi Abadallah yakomeje agaragaza ko yasabye abayobozi ba tekenike muri iyi kipe ko bazicara bakareba abazongererwa amasezerano n’abandi bashya kugira ngo ikipe izabe ikomeye kurushaho mu mwaka utaha w’imikino.

Yagize ati “ Turabizi ko hari bamwe basoje amasezerano, nahaye inshingano umuyobozi wa Tekenike n’abatoza, ko bazicarana bagasuzuma uko umwaka w’imikino wagenze bakareba abakinnyi n’imbaraga zakongerwamo kugira ngo tubashe gukora neza mu mwaka utaha.”  

Perezida yagaragaje ko yahaye icyizere abatoza n’umuyobozi wa Tekenike yo gushaka abakinnyi bashya ahubwo we akazaza bamwereka amasezerano kuko agiye mu karuhuko ibindi yabishyize mu biganza by’ababishinzwe.

Yagize ati “ Rayon Sports mwari muziko abayobozi ari bo basinyisha abakinnyi ariko impamvu twazanye abahanga muri byo ni uko nta mwanya mbifitiye pe! Nkeneye akaruhuko nzagaruka, bambwira ngo dore amasezerano tugiye gusinya ngaya. Bazabahamagara uwo bazahamagara azitabe, ubu ndashaka kuguma ndi perezida abayobozi ba tekenike bakaguma ari abayobozi ba tekenike.”  

Ikipe ya Rayon Sports igiye kujya mu kiruhuko cy’ukwezi kumwe ku bagabo kuko izitabiri imikino ya CECAFA Kagame Cup izabera hano mu Rwanda. Ikipe y’abagabo niyo izakina iyi mikino mbere kuko izatangira tariki 18 Nyakanga kugeza 9 Kanama 2026.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Murenzi Abdallah yagiriye icyizere abatoza mu kugura abakinnyi bashya

Jun 2, 2026 - 11:28
Jun 2, 2026 - 11:37