issa
Nyakabanda: Isindwe ryatumye umukozi w’akabari arwana n’umukiriya karahava

Jun 2, 2026 - 11:45
 0

Umugabo ukora mu kabari gaherereye mu Mudugudu wa Kamwiza mu Kagari ka Munanira ya I mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, yarasinze mu buryo bukomeye ateza umutekano muke ndetse atangira kurwana n’abahisi n’abagenzi karahava.

Ahagana saa tanu z’ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 1 Kamena 2026, nibwo uyu mugabo witwa Theo wari wasinze cyane ndetse akora mu kabari k’ahitwa mu Rwambariro, yashyamiranye cyane n’abakiriya bari bagasohokeyemo.

Abatangabuhamya babwiye UKWELITIMES ko uyu mugabo nyuma yo gushyamirana n’abakiriya bari basohokeye mu kabari akoreramo yarwanye n’umwe muri bo usanzwe anakora akazi k’ubumotari aramukomeretsa.

Bavuga ko bifuza ko inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zimufatira ibyemezo bitewe n’uko Atari inshuro ya mbere ateje umutekano muri aka gace.

Umwe yagize ati “ Mbese iyo yasinze ariyenza cyane nk’ubu abonye uriya mgabo agiye ku cyokezo aba arateruye akubita hasi batanaziranye bahita batangira kurwana uko.”

Undi yagize ati “ Sha yateje umutekano muke abantu bose bari baparitse imodoka zabo bahita bazihakura abandi bantu bahitaga bayabangira ingata kuko uriya mugabo yanasakuzaga cyane.”

Umumotari wakomerekejwe n’uwo mugabo, we yabwiye UKWELITIMES, ko yatunguwe n’uburyo yamusingiriye agahita amuruma amenyo.

Ati “ Nari nje kureba umuntu  hano ngo ampe ibintu nshyira imbwa zanjye z’izungo aba arankubise abagore bari aha nibo basakuje nanjye ndamufata turarwana anduma intoki zose.”

UKWELITIMES yahamagaye inzego z’ibanze zo muri aka gace ariko ntizabasha kuboneka kugira ngo ziyibwire icyo ziri gukora  mu rwego rwo gukemure ikibazo cy'umutekano mucye bivugwa ko uri gutezwa n'uwo mugabo witwa Theo.

Abafite imodoka bari baparitse ku muhanda bahise bazijyana vuba birinda ko zamenwa ibirahure

Umwe mu bakiriya bakomerekejwe n'umugabo ukora muri ako kabari yari yasohokeyemo

Jun 2, 2026 - 11:54